AmakuruImyidagaduro

Davido yinjije miliyoni zirenga ijana mu isaha imwe gusa 

Umuhanzi w ‘icyamamare k’umugabane wa Afurika David Adeleke yinjije miliyoni 138 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’isaha imwe gusa nyuma yo gusaba abafana n’inshuti ze kumugoboka bakamuha miliyoni imwe y’amanaira amafranga akoreshwa muri Nigeria angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda.

Bijya gutangira Davido yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram aho yazamuye icyifuzo mu nshuti ze n’abafana be agira ati “Niba narasohoye indirimbo ukayikunda nyoherereza miliyoni imwe y’ama naira “ .

Ubu butumwa Davido umubyeyibw’abana batatu yabuherekeje amashusho ahamagara bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ngo nabo bagire icyo bakora ku cyifuzo yari atanze.

Ibyatangiye ari imikino byaje kuvamo amafaranga menshi kugeza aho mu minota 10 gusa Davido yari amaze kwinjiza miliyoni 7 , angana na miliyoni 14 z’amanyarwanda , kuri konti nshya yafunguye uyu munsi kubera iki gikorwa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru miliyoni 80 , arengaho gato miliyoni 160 z’amanyarwanda niyo yari amaze kwinjiza kuri konti ye.

Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking , Phyno , Teni , Naira Marley bari mu bamaze kumwoherereza amafaranga naho Diamond Platnumz, Focalistic , Tiwa Savage n’abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo kuko nabo yabahamagaje muri aya mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story.

Davido yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko dore ko iteganyijwe mu minsi ine iri imbere. Davido yizihiza isabukuru y’amavuko tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.

Kuri konti ya Davido yafunguye iri koherezwaho amafaranga ubutitsa
Davido ari kugenda asangiza abamukurikira Aho amafaranga ari kwakira agenda yiyongera
Twitter
WhatsApp
FbMessenger