Imyidagaduro

Davido na Diamond batashye ubusa, Eddy Kenzo abatwarana igihembo

Idrisa Musuuza wamenyekanye cyane nka  Eddy Kenzo muri Uganda ndetse no muri Afurika , yahigitse abahanzi bakomeye maze abatwarana igihembo mu bihembo byahatanirwaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika
 Iki gihembo  Eddy Kenzo yatwaye  ni kimwe mu bihembo bya Nickelodeon bitegurirwa muri Amerika aho hahembwaga abahanzi bakunzwe cyane n’indirimbo yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ku mugabane w’Afurika rero Eddy Kenzo ni we wegukanye icy’ umuhanzi ukunzwe ahigitse bagenzi be bari bahanganye barimo Davido na Diamond.
Umuhanzi Eddy Kenzo yaje kurusha aba bahanzi bose harimo n’abakinnyi ba Filimi zitandukanye yewe na bamwe bamenyekanye mu gusetsa (Comedian), nta kindi cyatumye abahigika ni indirimbo ye yakunzwe cyane yakoze  mu  2014 ” Sitya Loss”izindi ndirimbo ze zatowe ni Jubilation na Sembera Eno.
Eddy Kenzo yari ahanganye n’abandi bahanzi banafite izina rikomeye mu  muziki nka Cassper Nyovest (South Africa), Caster Semenya (South Africa), Davido (Nigeria) , Emmanuella (Nigeria) na Diamond Platnumz (Tanzania).
Muri ibi bihembo, umuhanzi w’umugabo wahawe igihembo ukunzwe cyane ni Shawn Mendes, yari ahanganye na Bruno Mars, DJ Khaled, Ed Sheeran, Luis Fonsi, Kendrick Lamar,  mu gihe umugore watsinze ari Demi Lovato wari uhanganye na Katy Perry,Pink,Selena Gomez,Taylor Swift, ndetse na Beyoncé.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger