AmakuruImikino

Danny Usengimana wakiniraga APR FC yamaze gusinyira indi kipe ya hano mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Danny Usengimana wari usanzwe akinira ikipe ya APR Fc ariko akaba yari yarasoje amasezerano muri iyi kipe, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Police Fc.

Amakuru yisinya ry’uyu rutahizamu mu ikipe ya Police Fc yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, aho uyu mukinnyi Danny Usengimana yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri bivugwako yahawe miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse akazajya ahabwa umushahara ungana n’ibihumbi 800 bya buri kwezi.

Danny Usengimana wari umaze iminsi asezeye ku muryango mugari w’ikipe ya APR FC yari amaze iminsi akinira, byavugwaga ko yaba agiye kwekeza ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Canada agasangayo umugore we bamaze igihe barasezeranye kubana nk’umugore n’umugabo gusa siko byagenze kuko bivugwa ko Atari yabona ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri kiriya gihugu.

Uyu rutahizamu yerekeje mu ikipe ya Police Fc yahoze akinira mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda ndetse akaba yarayigiriyemo ibihe byiza cyane dore ko ubwo yayikiniraga yabaye umukinnyi mwiza watsinze ibitego byinshi mu myaka ibiri yikurikiranyan tawundi umurusha.

Izindi nkuru

Ikipe y’igjhugu y’Ubwongereza yahagaritse agahigo kabi yari imaranye imyaka 55

Nyuma y’imikino ya EURO2020 Cristiano Ronaldo yibereye mu biruhuko n’umuryango we (+Amafoto)

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger