Amakuru ashushyeImyidagaduro

D’Amour ukina filime yatamajwe n’imitwe yatetse bakamuha amafaranga yo kwivuriza hanze

Amakuru ari gukicikana mu myidagaduro hano mu Rwanda aribanda ku mitwe bivugwa ko D’Amour Selemani uzwi muri sinema nyarwanda yatetse avuga ko akeneye ubufasha bw’amafaranga yo kujya kwivuriza hanze impyiko kandi uyu mugabo ari mutaraga nta kibazo afite.

Hashize iminsi itari mike, uyu mugabo  akorerwa ubuvugizi ngo akusanyirizwe amafaranga yo kubasha kwivuza indwara y’impyiko yahamyaga ko zimurembeje yagombaga kujya guhinduza hanze. Nyuma yo guhabwa amafaranga menshi ntajye kwivuza bikaba byatumye benshi batangira kwibaza ku burwayi bwe.

Uyu mugabo wagiye agaragara muri filime nyinshi hano mu Rwanda, nyuma y’ubuvugizi butandukanye yakorewe, abagira neza bagiye batanga amafaranga bagira ngo ajye kwivuza akire impyiko.

Amakuru yizewe agera kuri Teradignews ahamya ko uyu mugabo nyuma yo kubona aya mafaranga atagiye kwivuza ahubwo yahise yimukira mu nzu nziza, agura imodoka nziza ndetse akomeza kuba mu buzima buri musore wese yakwifuza dore ko ngo yakomeje kwinywera itabi n’inzoga ndetse inkumi zimusimburanwa iruhande.

Ibi byose abikora mu mafaranga yahawe n’abagira neza ngo ajye kwivuza.

Umwe mu bagabo babaye hafi D’Amour cyane na mbere y’uko abantu batangira kumufasha utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Teradignews ko bamurwanyeho bamuvuza abantu bataranabimenya.

Yavuze ko nyuma yaje kumenya ko umurwayi we yaguze imodoka agendamo ndetse animuka aho yari atuye ajya gutura mu yindi nzu nziza. Yagize ati “Urebye ubuzima D’Amour abayemo ni ubuzima buri musore wese yakwifuza kubamo.”

Yatangarije umunyamakuru ko yababajwe n’ukuntu abantu bakomeje gufasha D’Amour bazi ko akeneye ubufasha bwo kujya kwivuriza hanze kandi mu by’ukuri hari ubuvuzi buri no kugenda neza hano imbere mu gihugu.

Yatangaje ko  uyu mukinnyi wa Filime ntacyo byari kumutwara gutangaza uko amerewe, akanashimira abamufashije bityo ntibakomeze kumuhangayikira nyamara ubuvuzi bwe buri kugenda neza.

D’Amour yarwaye impyiko, ari guhabwa amafaranga yo kujya kwivuriza hanze ariko ntateze kujyayo

Nkuko bigaragara ku rupapuro Teradignews ifitiye kopi, muganga ubifitiye ububasha yemeje ko uyu mugabo arwaye impyiko, yararwaye  ajya kwivuriza mu bitaro bya Kaminuza ya Kigali , CHUK , mu bizamini yatanze kwa muganga, basanze arwaye indwara zitandukanye ariko afite n’ikibazo cy’impyiko  zitakoraga na gato.

Abaganga bo muri CHUK batangiye kumwitaho bamukorera “Kidney Dialysis”,  bamuvuraga rimwe mu byumweru bibiri muganga amumenyesha ko impyiko ze zirwaye bikomeye akeneye kujya kuzisimbuza. Nyuma bamwohereje mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho bamukorera bimwe n’ibyo CHUK bamukoreraga, hari aho byageze basanga impyiko zatangiye gukora gake.

Mu kumubwira ko akeneye gusimburizwa impyiko ni bwo batangiye kumukusanyiriza inkunga yo kujya kubikorerwa  mu buhinde ndetse bakavuga ko yanabonye umuntu uzazimuha.

Nyuma y’uko bamwitagaho cyane, D’Amour yarorohewe,  impyiko zigenda zoroherwa ndetse abaganga bamusabye kujya ajyayo rimwe mu kwezi kuko babona hari ukuntu ari gukira cyakora bamubuza kunywa itabi, inzoga, abagore n’ibindi bisa nk’ibi. We ntabikozwa .

N’ubwo ariko agaragaza ibimenyetso ko ashobora kuba agiye gukira, ntabwo abaganga bamwitaho baramumenyesha ko yakize gusa nanone ngo gahunda yo kujya guhinduza impyiko yo yabaye isubitswe kuko uyu mugabo bigaragara ko igihe cyose yakurikiza amabwiriza ya muganga akirinda imirimo ivunanye, inzoga ,itabi n’abagore akarya uko yabitegetswe ndetse akanywa n’amazi menshi ngo yakira atiriwe ajya guhinduza impyiko nk’uko benshi bamusabiraga ubufasha bakeka ko bizagenda.

Ubu D’Amour Selemani  afite imodoka agendamo ndetse yanamaze kwimukira mu nzu nziza i Gikondo aho abayeho mu buzima bwiza kurenza uko yari abayeho mbere bituma abantu bakeka ko yaba yarakoze ubutekamutwe kugira ngo abashe kugera kuri ibi byose.

Abantu bamunenze cyane

Kugeza ubu D’Amour n’abandi bose bari bafite aho bahuriye n’iki gikorwa cyo kumusabira inkunga, baravumirwa ku gahera ngo kuko ari ubutekamutwe.

Baravuga ko ibi bishobora gutera umutima mubi abantu ku buryo byatuma nta wundi muntu bazongera gufasha.

Umunyamakuru wa Teradignews yagerageje kuvugisha D’Amour ngo atange amakuru ku bimuvugwaho ariko ntibyakunda kuko atitabaga terefoni igendanwa.

Muganga yemeje ko D’Amour afite ikibazo cy’impyiko

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger