AmakuruPolitiki

D.R.C: Batatu bamamazaga umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila bishwe baciwe imitwe

Emmanuel Ramazani Shadary ni we mukandida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila akaba ari nawe  yifuza yatsinda amatora akamusimbura ku butegetsi muri kiriya  guhugu.

Ibiro ntaramakuru  b’Abafararansa AFP bitangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize abantu batatu bishwe baciwe imitwe mu ntara ya Kasai iri hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo bamamazaga umukandida-perezida w’Urugaga rw’Amashyaka ari ku butegetsi.

AFP itangaza ko yahamirijwe ayo makuru n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera ndetse n’abategetsi bo mu ishyaka ry’uwo mukandida rivuga ko riharanira kubaka Congo bundi bushya na demokarasi, rizwi nka Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie,).

Umuhungu w’umwe muri ba nyakwigendera yavuze ko bari bambaye imipira igaragaza mu maso hasa nk’aha Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Congo- Kinshasa.

Hagati aho, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-Perezida kuri ubu  byamaze gutangira ku mugaragaro. Amatora ya Perezida muri Congo ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha ku Ukuboza.

Ubundi Kasai, yahoze ari imwe mu ntara zishobora kurangwamo umutekano  ubu nayo, yatangiye kurangwamo ibikorwa by’umutekano mucye guhera mu mwaka wa 2016, ubwo abasirikare ba leta bicaga umutegetsi gakondo, hakaza kuvuka umutwe w’inyeshyamba urwanya leta.

Emmanuel Ramazani Shadary ni we mukandida ushyigikiwe na Perezida Joseph Kabila
Twitter
WhatsApp
FbMessenger