AmakuruAmakuru ashushye

COVID-19: Urongera gusohoka arashinjwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi-Perezida Museveni

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yatangaje ibindi byemezo bikomeye mu gihugu mu gihe cy’iminsi 14 bigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus, muri byo harimo ko abazafatwa bagenda cyangwa bahuriye hamwe bazakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi kuko bazaba bagamije gukwiza Coronavirus mu gihugu cyose.

Yari aherutse gutangaza ihagarikwa ryo gutwara abantu muri rusange mu gihugu hose ndetse asaba n’abantu kuguma mu rugo anafunga ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi.

Ni ibintu abari muri Uganda cyane cyane imijyi yaho bijujutiye bavuga ko iyi myanzuro ikakaye ndetse igiti cyatangiye kurishya ku bantu barengaga kuri aya mabwiriza.

Muri Uganda, kuva haboneka umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara tariki 20 Werurwe 2020 kugeza uyu munsi tariki 30 hamaze kuboneka abantu 33 banduye iyi virus.

Museveni yavuze ko guhera saa sita z’iri joro uyu munsi ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe.

Yavuze ko uyu mwanzuro ufashwe utunguranye kugira ngo bibuze abantu guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro aho bashobora gushyira iyo ndwara abantu baho.

Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Yavuze ko guhera uyu munsi ku wa kabiri hashyizweho umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Yatangaje ko kuva tariki 01 Mata 2020 inzu zose z’ubucuruzi zifunga uretse gusa izicuruza ibiribwa, imiti, n’ibikenerwa by’amatungo.

Aha yagize ati: “Ibi bigomba kubahirizwa mutazagira ngo ni wa munsi wo kubeshya.”

Yavuze ko abakozi bose ba leta baguma mu ngo zabo kereka gusa abasirikare, abapolisi, abaganga n’abandi bazatangazwa na minisitiri w’intebe.

Mu gusoza ijambo rye yagejeje ku banyagihugu,Museveni yavuze ko umuntu uzafatwa akoranya abantu benshi cyangwa asohoka mu rugo rwe agiye ahantu hatumvikana azakurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha cyo kwica, kuko bazamufata nk’ushaka gukwiza iyi virus muri Uganda hose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger