AmakuruUtuntu Nutundi

Covid-19: Gahunda ya Guma mu rugo yagize ingaruka ku bacuruza udukingirizo

Uruganda rukora udukingirizo rwa Durex rwavuze ko umubare w’abatugura wagabanutse mu Bwongereza no ku isi yose kubera gahunda yo kuguma mu rugo yatewe n’icyorezo cya coronavirusi.

Laxman Narasimhan, umuyobozi wa Reckitt Benckiser, Durex muri 2010, yavuze ko icuruzwa ry’udukingirizo ryagabanutse, kubera abantu batagikora imibonano mpuzabitsina nka mbere, kubera intera igomba kujya hagati y’umuntu n’undi ndetse na gahunda yo kuguma mu rugo.

Narasimhan yavuze ko aho imibonano mpuzabitsina yagabanutse cyane ari mu Butaliyani, mu Bwongereza n’ahandi kubera kudahura cyane ku bantu batabana mu nzu imwe.

Yavuze kandi ko urubyiruko rwo mu Bwongereza rwagabanyije imibonano mpuzabitsina cyane ndetse n’abasanzwe bakundana bakuru barayigabanyije.

Gahunda yo kuguma mu rugo itangira mu bwongereza, leta yagiriye inama abakundana kubana n’abakunzi babo cyangwa se bagakomeza bagatandukana badahura.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuzima, Jenny Harries yagize ati “Niba abantu bakundana batuye mu ngo zitandukanye, bagomba kuguma muri izo ngo.”

Ikigo Reckitt Benckiser cyavuze ko kizeye ko uko abantu bagura udukingirizo bizasubira ku murongo ‘guma mu rugo’ nirangira, kivuga ko nta bwoba bwo guhomba.

Aha cyashingiye ko mu Bushinwa kugura udukingiriza byagabanutse bari muri guma mu rugo, ariko ubu bikaba byarasubiye nkuko byari bimeze mbere y’iyo gahunda.

Hari ikibazo cyo kwibaza niba udukingirizo tutazaba duke ku isoko kubera gahunda yo kuguma mu rugo muri Malaysia, kimwe mu bihugu bya mbere ku isi mu gukora ibikoresho byifashishwa gukora udukingirizo, byatumye inganda nyinshi zikora udukingirizo zidakora neza.

Karex, uruganda rukora udukingirizo twinshi ku isi, aho rukora kimwe cya gatanu cy’udukingirizo twose, rwaburiye isi ko udukingirizo dushobora kubura nyuma yo gufunga inganda eshatu zarwo.

Ruvuga ko rwagabanyije udukingirizo tugera kuri miliyoni 200 ku two bakoraga kuva mukwa Gatatu kegeza hagati mukwa Kane.

Goh Miah Kiat, umuyobozi wa Karex, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati “Isi ishobora guhura n’ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo.

Ni ikibazo, ariko turi gukora uko dushoboye kuri ubu. Turabizi ko udukingirizo ari ikintu cy’ingenzi ku buzima bw’abantu.”

Kiat kandi yavuze ko ibura ryatwo rizateza ibibazo cyane ibihugu biri mu nzira z’amajyambere, aho bohereza udukingirizo twinshi kuri guverinoma ndetse utundi tukaza ari imfashanyo.

Umuryango w’Abibumbye waburiye ibihugu uvuga ko ibura ry’udukingirizo rizateza ikibazo gikomeye cyane, bavuga ko byakongera inda zitateganyijwe, ikintu kitari kiza ku bangavu, abagore n’abagabo babo n’umuryango muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger