AmakuruAmakuru ashushye

Col Byabagamba na Rusagara bitabye urukiko, uko byifashe

Urukiko rw’ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Tom Byabagamba,Frank Rusagara na Kabayiza Francois bari basanzwe baraburanishijwe n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu mwaka wa 2016,rukabahamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Saa mbili za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi abaregwa bose bageze mu cyumba cy’iburanisha. Col. Tom Byabagamba yaje yambaye impuzankano ya gisirikare ndetse iriho n’impeta ze, Rtd. Brig, Gen. Frank Rusagara na Kabayiza baje bambaye umwambaro w’icyatsi imfungwa za gisirikare zambara.

Amakuru dukesha bagenzi bacu ba IGIHE bari ahari kubera iburanisha ni uko Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha ahagana saa tatu n’iminota icumi. Mu cyuma hari abandi bantu bagera kuri 30 baje gukurikirana urubanza biganjemo abo mu miryango y’abaregwa.

Rusagara yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célèstin, Byabagamba we yunganiwe na Me Gakunzi Vallerie mu gihe Kabayiza yunganiwe na Me Munyandatwa Milton

Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa n’ibyo bashinjwa. Arangije yavuze ko mbere yo kuburanisha ubujurire mu mizi, uruhande rw’abajuriye ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha batanze intitizi.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 31 Werurwe 2016, abaregwa bose bari bahari ndetse bashyizeho umukono nkuko biteganywa n’amategeko.

Gusa ngo ntibigeze bagaragaza impamvu yo kujurira kuko kuvuga ngo urajuriye ‘utavuga impamvu y’ubujurire ubwo bujurire ntibuba buriho. Bugomba ubusanzwe gukorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe’.

Yavuze ko niba batari biteguye guhita batanga impamvu z’ubujurire, bagomba kuzitanga mu gihe cy’ukwezi.

Byabagamba yavuze ko kuvunga ngo ‘twagombaga gutanga impamvu z’ubujurire, twarazitanze kuko tutemeranyije n’imyanzuro urukiko rwafashe. Izindi zose zaba zishingiye aho, indi mpamvu yaruta iyo ni iyihe? Ngira ngo ahari umuntu niyo yaba adafite icyo avuga mu rukiko agombaga kuvuga kugira ngo ahakane gusa’.

Gakunzi wunganira Tom Byabagamba yavuze ko bitangaje kubona ubushinjacyaha buvuga ko umukiliya we ubujurire yatanze ari impitagihe, asaba urukiko kudaha agaciro izo mpamvu.

Rusagara yiregura ku nzitizi z’ubushinjacyaha avuga ko yitabye urukiko ashaka ubutabera, ko ‘kwirengagiza ko maze imyaka hafi itanu mfunze ntafite ubutabera, ku myaka yanjye ndabona nta yindi nzitizi ubushinjacyaha bufite atari ukwirengagiza’.

Yavuze ko urubanza rwaburanishwa agasobanura n’uburyo afunzwe mu buryo budakurikije amategeko muri gereza.

Me Mundatwa Milton wunganira Sgt (rtd) Kabayiza yavuze ko inzitizi z’ubushinjacyaha zigamije gutinza urubanza kuko butifuza ko umukiliya we arekurwa.

Yavuze ko umukiliya we afite uburwayi butamworoheye kandi ngo n’ubusanzwe yakatiwe igihano cy’imyaka itanu ku buryo hasigaye amezi make ngo kirangire. Asanga ubushinjacyaha ntacyo buhomba ku kuba yakwangirwa kujurira.

Col. Byagamba yasabye kurekurwa by’agateganyo

Me Gakunzi wunganira Col. Byagamba yavuze ko icyifuzo cya mbere basaba mbere yo gukomeza urubanza ari ugutegeka ko umukiliya we arekurwa by’agateganyo.

Ashingiye ku ngingo ya 105 y’igitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, yavuze ko kurekurwa by’agateganyo bishobora gusabwa aho urubanza rwaba rugeze hose.

Yavuze ko impamvu basaba ko arekurwa ari uko agiye kumara imyaka itanu afungiwe mu kato atemerewe kuvugana n’abandi kandi bitarategetswe n’urukiko.

Yavuze ko nta bundi buryo bwo guhagarika iryo yicarubozo atari ukumurekura by’agateganyo.

Gakunzi yavuze ko ibivugwa ko aramutse arekuwe yajya kotsa igitutu abatangabuhamya bidashoboka kuko ubuhamya bwamaze gutangwa na dosiye igashyikirizwa urukiko ku buryo n’ubundi nta bundi buhamya abatangabuhamya bafite batanga.

Ku kijyanye no kuba yatoroka, yavuze ko bidashoboka kuko urukiko rufite uburenganzira bwo kugira ibyo rutegeka uwarekuwe by’agateganyo ngo adacika ubutabera.

Col. Byabagamba na we yahawe umwanya, avuga ko yifuza kurekurwa by’agateganyo kuko gufungirwa mu kato byamugizeho ingaruka.

Yavuze ko “Science yerekanye ko gushyirwa mu kato ari bibi cyane ku mubiri w’umuntu kurusha kunywa itabi.”

Yavuze ko afite uburwayi bw’umugongo ku buryo bimusaba gukora imyitozo ngororamubiri ngo adahinamirana kandi aho afungiwe hatamuha ubwisanzure bwo kubikora.

Col. Tom Byabagamba yaje yambaye impuzankano ya gisirikare ndetse iriho n’impeta ze

 

Abaje gukurikirana uru ribanza

Amafoto: RBA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger