AmakuruPolitiki

CNN yajyanye mu nkiko Perezida Donald Trump

Igitangazamakuru cya CNN cyajyanye mu nkiko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Donald Trump n’abandi bakozi ba Perezidansi kubera  kubangamira uburenganzira bw’umunyamakuru wa CNN.

Uyu munyamakuru witwa Jim Acosta mu cyumweru gishize yagerageje kwinjira muri White House agiye mu nama ya Perezida Donald Trump yagiranaga n’itangazamakuru  yasohowe nabi cyane  n’abakozi ba Trump

CNN isaba ko uyu munyamakuru wayo yasubizwa uburenganzira bwo gutara inkuru muri White House. CNN yajyanye ikirego cyayo mu rukiko i Washinton DC, irega perezida Trump kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi mu itegeko nshinga rya USA harimo ingingo yemerera abanyamakuru gutara amakuru ahantu hose nta mbogamizi.

Uru rukiko rwakiriye iki kirego rwanzuye ko rurumva uru rubanza kuri uyu wa Gatatu taliki ya 14 Ugushyingo 2018.

Iki gitangazamakuru CNN  cyatangiye kutumvikana na Trump ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Amerika.

Mu itangazo CNN yashyize hanze,yavuze ko iyi myitwarire ya Trump yo guhagarika umunyamakuru Acosta ari ikibazo kuri demokarasi.

Trump yabwiye Acosta ko we na CNN ari abanzi b’abaturage kubera ko ari inzobere mu gutangaza ibihuha bibatesha umutwe.

Si Donald Trump, CNN yanareze John Kelly ushinzwe abakozi muri White House, Ushinzwe itangazamakuru Sarah Sanders, Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho Bill Shine, Umuyobozi w’Urwego rw’ubutasi muri Whitehouse, Randolph Alles n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi wambuye ibyangombwa Acosta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger