AmakuruImyidagaduro

Ciney Aisha yanenzwe bikomeye kubera kujyana uruhinja mu gitaramo

Umuraperi Ciney [Uwimana Aisha] wagacishijeho muri muzika mu myaka mike ishize yagawe n’abamwe mubamubonye n’ababonye amafoto ye yajyanye umwana w’ukwezi kumwe  mu gitaramo cya Buravan.

Ciney akigera ahabereye iki gitaramo mu mahema ya Camp Kigali yafotowe ari kumwe n’uruhinja rwari rufubitswe neza mu ngobyi ya kizungu aha yari kumwe na mushiki wa Yvan Buravan na we wari muri iki gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Yvan Buravan ‘The Love Lab’.

Bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bagaragaje kutakira neza ibyo Ciney yakoze , batiyumvisha neza kuntu umumbyeyi azana umwana w’ukwezi kumwe mugitaramo nka kiriya kirimo abantu benshi barenga ibihumbi bitanu n’urusaku rw’umuziki wari ahaberaga igitaramo.

Urugero ni uwitwa Umulisa Naila,wanditse ubutumwa burebure ku rubuga rwa Facebook yarakajwe cyane n’ibi uyu muraperikazi yakoze .

Yanditse agira ati “Ni gute umuntu muzima ufite mu mutwe, utekereza afata umwana w’uruhinja w’ukwezi kumwe akamuzana muri concert irimo abantu bagera ku 5000? Byonyine urusaku rw’umuziki n’abantu bakuru baba bamerewe nabi! Ni gute wazana umwana w’ukwezi kumwe mu bintu nka biriya? Ese tubyite ubusirimu cyangwa ni uburwayi bwo mu mutwe? Ciney Aisha nakugaye cyane wowe n’umugabo wawe.”

Uyu muraperikazi Ciney nawe ntiyazuyaje yahise asubiza uyu wamwibasiye amubwirako yarebye ifoto gusa atazi niba umwana yari ahantu hizewe hamurinda urusaku rwamwangiza.

Ciney yagize ati “Ese uwo mwana wamubonye ubona ubuzima yari arimo ubona ko nta mutekano yari afite w’ayo matwi n’umutima? Ese aho yari yicaye wahabonye? Umwanya yaba yahamaze wawubaze? Ese waba uzi impamvu yahaje?”

Ciney amaze ukwezi kumwe yibarutse imfura ye na Tumusiime Ronald bamaranye umwaka n’igice barushinze.

Ciney asubiza abamunenze yayabwiye ko bari kubanza kureba neza niba umwana ntabwirrinzi yari afite mbere yo kuvuga ibi byose
Igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ‘The Love Lab’ ya Buravan cyitabiriwe kuburyo bukomeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger