Imyidagaduro

Christopher yatangaje impamvu nyakuri yamukuye muri Kina Music

Christopher Muneza[Topher] uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi kuri ubu yamaze gutangaza impamvu nyakuri yamukuye mu nzu yamukoreragamo  ibikorwa bye  bya muzika ya  Kina Music.

Inkuru yo kuva muri Kina Music ya Topher Muneza yamenyekanye muri Kanama 2016, uyu muhanzi yavuye muri iyi nzu nyuma y’imyaka 7 yari amaze akoreramo ibihangano bye bitandukanye byakunzwe ndetse iyi nzu ikoreramo Clement Ishimwe niyo yatumye impano y’uyu muhanzi imenywa na buri wese.

Icyo gihe uyu muhanzi asezera, Producer Ishimwe Clement yasohoye itangazo yumvikanisha ko habayeho ibiganiro hagati y’impande zombi bagasanga ari ngombwa ko batandukana.

Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music na Christopher birebana n’ahazaza he muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye. Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”

Nyuma y’iri tangazo havuzwe byinshi ndetse hakwira ibihuha  by’uko aba bombi baba bapfuye ko Christopher atari agihabwa umwanya munini muri iyi nzu kubera Knowless ariwe wari gutoneshwa kurusha abandi bakoreragamo.

Mu kiganiro Samedi Detente gica kuri Radio Rwanda Christopher yanyomoje aya makuru avuga ko impamvu nyakuri yatumye ahitamo gukuramo ake karenge inzira zikigendwa akava muri Kina Music, ari uko yabonaga n’ubundi nta kintu gishya yakorerwaga uretse wenda kuba atarishyuraga indirimbo.

Uyu muhanzi yagize ati “Mu by’ukuri njyewe nabonye n’ubundi nta kintu nkora ubungubu ntakoze ndi muri Kina Music, yego twagabanaga imirimo ariko ugasanga n’ubundi byinshi ndabyikorera. Wenda kwandika indirimbo no kuririmba byo nagombaga kubikora wasangaga wenda icyo ntikoreraga ari ukwishyura indirimbo gusa.”

Yunzemo ati” Nishyuye indirimbo bwa mbere mvuye muri Kina Music yitwa ijuru rito, ntago Kina Music irimo abakozi benshi kandi twari abahanzi bane rero kubera ko habamo umukozi umwe  ‘Clement’ wenyine wasangaga umuhanzi ari we wikorera byinshi.”

Uyu muhanzi avuga ko kuri ubu abona ari gukora neza kandi akaba yikorana wenyine, rimwe  na rimwe agafatanya n’abiganjemo urubyiruko. Akorana n’abasore  bamufasha babiri harimo uwitwa Eric na Gedeon avuga batazwi cyane mu bijyanye na muzika mu Rwanda.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise Simusiga.

Related image
Umuhanzi Christopher Muneza

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger