Amakuru ashushyeIyobokamana

Choeur International yijeje Abanyarwanda ibidasanzwe mu gitaramo cya Noheli

Abaririmbyi babigize umwuga bahuriye muri Choeur International bateguye igitaramo cy’imbonekarimwe cyo kwizihiza ivuka rya Yezu (Christmas), kizaba ari uruvange rw’indirimbo zizafasha Abanyarwanda gukomeza kuryoherwa na Noheli no gusoza umwaka neza wa 2018.

Iki gitaramo cyiswe ‘Christmas Carols Concert’ kizaba kuwa 16 Ukuboza 2018 kuri Lemigo iri mu mujyi wa Kigali guhera saa 16:00.

Kwinjira muri ‘Christmas Carols Concert’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi [10,000 frw] mu myanya y’imbere n’ibihumbi bitanu [5000 frw] mu byicaro bisanzwe.

Abifuza kugura amatike ubu batangira kuyabona kuri Lemigo Hotel, Saint Michel no kuri Economat General.

Kizaba ari igitaramo cy’umwihariko cyateguwe n’abaririmbyi bafite ubuhanga bwihariye batoranyijwe mu makorali akomeye mu Rwanda hose, hari abaririmba ku giti cyabo (solistes) ndetse n’abaririmbira­ hamwe (Choir).

Umuyobozi wa Choeur International, Shimagizwa Alain Richard yyavuze ko abaririmbyi n’abacuranzi ba Choeur biteguye gukora igitaramo gifite umwihariko kurusha ibindi byose byakozwe kuva yashingwa aho babateguriye indirimbo nshya zizaba ziririmbwe mu Rwanda ku nshuro yambere ndetse n’ indirimbo zisanzwe ziririmbwa mu Rwanda ariko zizaririmbwa mu buryo budasanzwe(Vocal technique).

Buri wese aziyumva mu rurimi ashaka kuko hateguwe indirimbo zo mu ndimi zirenga eshanu, Ikinyarwanda cyo kikazaririmbwa neza bidasanzwe ndetse abaririmbyi bayo bakaba baturuka mu matorero atandukanye.

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali (CIEIK) ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe tariki 21 Mata 2006 ikaba ifite icyicaro muri St. Paul i Kigali muri Nyarugenge.

Chœur International yakoze ibintu byinshi mu myaka 12 imaze ishinzwe. Yahinduye mu buryo bugaragarira imiririmbire y’abaririmbyi bo mu Rwanda bayinyuzemo bose.

Ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo yateguye kandi ikora ibitaramo bitandukanye byo kwibuka abahanzi ba mbere banditse kandi bahimba indirimbo zanditse kumanota bazize Jenocide yakorewe Abatutsi barimo Rugamba Cyprien, Padiri Alfred Sebakiga, Padiri Musoni, Padiri Byusa, Saulve Iyamuremye n’abandi.

CIEIK yagize uruhare mu gutegura indirimbo yubahiriza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC izwi nka “JumuiyaYetu.” Mu mwaka wa 2013 CIEIK yayiririmbye bwa mbere mu Rwanda mu Iserukiramuco rya EAC ryari ryiswe JamaFest ryabereye i Kigali.

Ubuhanga mu miririmbire ni byo biranga abagize Choeur International.

Mu bindi bikorwa Choeur international et Groupe instrumental de Kigali yateguye harimo ihuriro ry’amakorari rya6 ryakoranyije amakorari yakoze igitaramo cyo kwibuka abaririmbyi bo mu bihugu duturanye Kenya, Uganda, RDC hamwe na Korari zo hirya no hino mu gihugu.

Choeur International yitabiriye kandi ibitaramo mpuzamahanga byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya na Ghana aho yahagarariye u Rwanda kandi ikitwara neza muri byo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger