AmakuruImikino

Chelsea irakataje mu guhinduranya abatoza nk’umunyamideli uhinduranya imyenda

Ikipe ya Chelsea ikomeje kwesa agahigo kurusha andi makipe ko guhinduranya abatoza nk’umunyamideli uhinduranya imyenda kuko ubu yamaze kumvikana n’uwa Gatanu mu mwaka umwe w’imikino.

Umunya Argentina,Mauricio Pochettinonari hafi kumvikana na Chelsea kugira ngo imuhe akazi muri iki cyumweru ko kuyitoza.

Uyu mugabo wahoze muri Tottenham yizeje aba bayobozi ko yazahura Chelsea iri mu bibazo ikazahatanira igikombe umwaka utaha.

Uyu munya Argentina w’imyaka 51,niwe uri mu mwanya mwiza wo kwerekeza kuri Stamford Bridge agahabwa akazi ka burundu ko gusimbura Graham Potter.

Umutoza w’agateganyo, Frank Lampard niwe uzatoza umukino wo kuwa Gatatu bazahura na Brentford.

Umwe mu baherwe ba Chelsea,Todd Boehly niwe ukomeje kugirana ibiganiro byihariye na Pochettino kugira ngo abe umutoza wa gatanu utoje iyi kipe kuva yafatwa nawe na bagenzi be mu mpeshyi.

Pochettino yiteguye kuzana abungiriza be Jesus Perez, Toni Jiminez na Sebastiano muri Chelsea.

Pochettino, Luis Enrique na Julian Nagelsmann bose nta kazi bafite ndetse bagiranye ibiganiro na Chelsea gusa basiga Pochettino mu kazi.

Uyu mutoza wari umaze igihe nta kazi, yabonye amahirwe yo kwerekeza muri Chelsea nyuma y’uko uwahoze muri Bayern Munich,Nagelsmann yikuye mu biganiro.

Poch yamaze imyaka itanu muri Tottenham,nta kazi yari afite nyuma yo kwirukanwa muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi ishize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger