AmakuruImyidagaduro

Charly na Nina bagiye kwitabira igitaramo mu Bwongereza

Charly na Nina itsinda rimaze kubaka izina rikomeye muri muzika nyarwanda , kuri ubu batumiwe mu gitaramo kizabera mu gihugu cy’Ubwongereza  , igitaramo bazahuriramo nabandi bahanzi barimo Eddy Kenzo,  n’abanyarwenya nka Eric Omondi na Alex Muhangi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 14 Nzeri 2019 kikazabera mu mujyi wa London aho kwinjira bizaba ari amayero 30 mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amayero 45.

Eddy Kenzo ari muhanzi bazaririmba muri iki gitaramo ari kumwe n’abanyarwenya bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo Alex Muhangi ndetse na Eric Omondi.

Aba bahanzikazi umwaka wa 2017 bamuritse Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’ mu gitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Charly na Nina batumiwe mu gitaramo mu Bwongereza, aho bazahurira na Eddy Kenzo, Eric Omondi na Alex Muhangi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger