Imikino

CHAN 2018: Mu mukino wa mbere amavubi yakinnye, Umunyarwanda yabaye umukinnyi mwiza [Man of the match]

Ahagana saa tatu n’igice ku isaha ya hano mu Rwanda nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yacakiranaga na Nigeria mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN 2018, muri uyu mukino umunyarwanda yabaye umukinnyi w’umukino ahabwa igihembo na CAF.

Bizimana Djihad, umukinnyi wo hagati mu ikipe y’iguhugu Amavubi na APR FC, nyuma yo kugira amanota amugira umukinnyi witwaye neza mu mukino u Rwanda rwaguyemo miswi na Nigeria bakanganya 0-0, yavuze ko ari ikintu cyiza kuri we n’ikipe y’u Rwanda muri rusange kuko ngo biri bubongerere imbaraga.

Akimara kujya guhagarara ku gitambaro ngo abazwe n’itangazamakuru ibyamufashije ngo abe umukinnyi mwiza w’umukino, abenshi bareberaga uyu mukino i Kigali bahise batengira gutgekereza uko uyu musore arasubiza dore ko ururimi rwacu rutumvwa n’abatari abanyarwanda ariko Djihad yabyitwayemo neza maze asubiza neza ibibazo byose yabazwaga.

Yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino

Nyuma y’umukino, Bizimana Djihad yaganiriye na Clarisse Uwimana umunyamakurukazi wa Contact FM &TV amubwira ko byari byiza mu mukino kandi ko yizeye ko abakinnyi b’Amavubi baza kumva ko nabo hari ubushobozi bafite kandi ko mu kibuga batari bitaye ku izina Nigeria ifite mu mupira w’amaguru wa Afurika.

Yagize ati : “Mu by’ukuri nabyakiriye neza kuko wari umukino wanjye wa mbere mu irushanwa, umukino wagenze neza kuri njye n’abakinnyi bagenzi banjye kandi ntekereza ko hari izindi mbaraga bimpa ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye kuba ari njye watoranyijwe. Abakinnyi birabaha akanyabugabo kumva ko umukinnyi w’u Rwanda ariwe wabaye umukinnyi w’umukino.”

Dore 11 Antoine Hey yari yahisemo kubanza mu Kibuga

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Rugwiro Herve, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mubumbyi Bernabê na Biramahire Abeddy

IUko umukino wagenze mu mibare [Stasistic] z’uko umukino wagenze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger