Champions League: Umukino wa Manchester City na Real Madrid wasubitswe kubera Coronavirus

Umukino wo kwishyura wa EUFA Champions League wagombaga guhuza Manchester City na Real Madrid mu cyumweru gitaha wasubitswe kubera gutinya Coronavirus yasanzwe mu bakinyi ba Real Madrid ndetse bakaba bashyizwe mu kato.

Ibi bije nyuma y’Itangazo Real Madrid yashyize hanze ivuga ko yashyize mu kato abakinnyi bayo, riragira riti “Icyemezo cyafashwe ni ugushyira mu kato ikipe ya mbere ya Basketball n’iya mbere y’umupira w’amaguru, bitewe n’uko abakinnyi b’amakipe yombi basangira ibibuga muri Valdebebas  Real Madrid.”

Uretse La Liga, icyiciro cya kabiri muri Espagne ‘Segunda division” nacyo cyahagaritswe, aho La Liga yavuze ko izongera gukora igenzura nyuma y’aka kato ku makipe yagizweho ingaruka ndetse n’ahandi bishobora kugaragara.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Manchester City, EUFA  yahagaritse umukino wari kuzayihuza na Real Madrid ku wa kabiri mu rwego rwo kwirinda ko hakwirakwizwa icyorezo cya Coronavirus kimaze gukanga abatuye Isi. Man City yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abakinnyi ba Real Madrid y’umupira w’amaguru n’iya Basketball kutagira ikibi kibabaho ndetse bakanagaruka vuba mu kazi.

Real Madrid ya kabiri muri La Liga, yagombaga kwakira Eibar mu mukino wa Shampiyona ku wa Gatanu, yamaze gukuraho ibiganiro byose yari kugirana n’abanyamakuru.

Icyorezo cy’indwara ya coronavirus gikomeje kuvugwa hose, cyagize ingaruka zikomeye ku bikorwa bya siporo bikomeje guhagarikwa mu bice byose by’Isi.

Mu Butaliyani, ibikorwa byose bya siporo birimo Shampiyona ya Serie A, byabaye bihagaritswe kugeza tariki ya 3 Mata 2020. Nyuma y’uko myugariro wa Juventus n’u Butaliyani, Daniele Rugani bigaragajwe ko arwaye coronavirus, Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko ikipe yose ya Juventus izamara ibyumweru bibiri iri mu kato.

Imikino ibiri ya Europa League yagombaga kuba kuri uyu wa Kane, yasubitswe mu gihe indi iza kubera mu muhezo.

Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, nayo yabaye ihagaritswe mu gihe ikipe ya McLaren yikuye mu isiganwa ry’imodoka rya Australian Grand Prix ryagombaga kuba mu mpera z’icyumweru, bitewe n’uko umwe mu bayigize yanduye coronavirus.

Mu rwego rwo gushakira hamwe uburyo bakumira iki cyorezo mu mupira w’amaguru, UEFA yatumiye abanyamuryango bayo bose uko ari 55 mu nama izaba mu buryo bw’amashuhso (Video Conference) tariki ya 17 Werurwe 2020, hazaba hari kandi abayobozi b’amakipe yo ku mugabane w’iburayi, abayobozi b’amarushanwa y’iburayi n’abahagarariye FIFPro.

Comments

comments