Amakuru ashushyeImikino

CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC yafashijwe na Manzi Thierry gutangira neza

Irushanwa ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup 2019, ryatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni irushanwa rigiye kubera mu Rwanda rikazarangira tariki 21 Nyakanga, iyi mikino iri kubera  mu mujyi wa Kigali, Huye na Rubavu. Ryaherukaga kubera mu Rwanda mu myaka itanu ishize, icyo gihe ryegukanwe na Al-Merrikh Sporting Club yo muri Sudani itsinze APR FC ku mukino wa nyuma witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame unitirwa iri rushanwa kuko aritangamo inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari buri mwaka.

Kapiteni wari uwa Rayon Sports akajya muri APR FC na ho bakamugirira icyizere akaba kapiteni, Manzi Thierry, ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyatumye APR FC itangirana amanota atatu muri iri rushanwa.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangizwa ku mugaragaro , habanje kuba umukino wahuje Green Eagles yo muri Zambia na Heegan FC yo muri Somalia, warangiye Green Eagles itsinze ibitego 2-0.

Mu gutangiza iyi mikino hari hanatumiwe itorero ry’igihugu Urukererereza maze basusurutsa abafana b’amakipe atandukanye bari baje kureba iyi mikino.

Ryatangijwe n’ibirori byabanjirije umukino nyirizina wo gufungura iri rushanwa wahuje APR FC na Proline FC yo muri Uganda,  iyi kipe yo muri Uganda yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri ariko iza gutungurana itwara igikombe cy’igihugu. Ni umukino watangiye saa kumi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yari iri gukinira imbere y’abafana bayo ndetse ikaba yiganjemo abakinnyi bashya, niyo yatangiye umukini isatira izamu ariko igice cya mbere cy’umukino kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ariko ikomeza kubura amahirwe yo gutsinda, ku munota wa  93 w’umukino ni bwo Manzi Thierry yatsinze igitego ku mupira w’umuterekano watewe mu izamu ugasanga Manzi ahagaze neza.

Muri uyu mukino  wasifuwe nabanya-Kenya, APR FC yari yabanje mu kibuga  umunyezamu Rwabugiri Omar wavuye muri Mukura VS, Ombolenga Fitina, Mutsinzi Ange wavuye muri Rayon Sports, Manzi Thierry wavuye muri Rayon Sports akaba ari na  kapiteni, Imanishimwe Emmanuel , Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel na we wavuye muri Rayon Sports, Butera Andrew, Usengimana Dany na Sugira Ernest .

Ni mu gihe Proline FC yari yabanjemo Matovu Hassan, Noordin Jague Bunjo, Mujuzi Mustafa , Ajuna Richard, Begisa James, Bernard Muwanga, Kintu Sam, Bright Akunami, Ibrahim Wamannah, Ivan Bogere na Bongo Ibrahim.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda

Itsinda A (Kigali): Rayon Sports (u Rwanda), TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).

Itsinda B (Huye): Azam FC (Tanzanie), Mukura VS (u Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).


Itsinda C (Kigali):
 APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Eagles (Zambie), Heegan FC (Somalie).


Itsinda D (Rubavu):
 Gor Mahia FC (Kenya), AS Maniema (RDC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibouti).

Itorero ry’igihugu ryabanje kwerekana imbyino gakondo

Habanje kugaragazwa amakipe yitabiriye CECAFA Kagame Cup 2019

Abakinnyi 11 babanjemo klu ruhande rwa APR FC

Imanishimwe Djabel yakinnye umukino we wa mbere muri APR FC

Iyi kipe yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Uganda ariko iza gutungurana itwara igikombe cy’igihugu Uganda Cup
Umutoza mushya wa Rayon Sports Mathurin Olivier Ovambe yakurikiranye uyu mukino …..ejo barakina na TP Mazembe kuri Stade Amahoro

Manzi Thierry ni we wari Kapiteni
APR FC yahushije uburyo bwinshi bw’igitego

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger