AmakuruImikino

CECAFA: Abakobwa ba Uganda batsinze aba Ethiopia babaturutse inyuma

Ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes y’abari n’abategarugori yandikishije amanota atandatu mu mikino ya CECAFA y’abari n’abategarugori ikomeje kubera hano mu Rwanda, nyuma yo gutsinda iya Ethiopia ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wa kabiri ikipe ya Uganda yakinaga nyuma y’uko umukino wa mbere yari yatsinze She-Harambe stars ya Kenya igitego 1-0. Ethiopia yo ku rundi ruhande ni umukino wa mbere yakinaga dore ko ku munsi wa mbere w’imikino yari yaruhutse.

Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma muri 2016 ni na yo yafunguye amazamu mbere mu mukino w’uyu munsi. Igitego cyo ku munota wa 39 cyatsinzwe na Ware Birtukan ni cyo cyahaye abakobwa ba Ethiopia kuyobora igice cya mbere, banagisoza bari imbere ya Uganda n’igitego 1-0.

Abagande bafite ibigango baje mu gice cya kabiri bariye karungu, botsa igitutu cyinshi Abanya Ethiopiakazi.

Ikipe ya Uganda yishyuye iki gitego ku munota wa 69 ibifashijwemo na Aluka Grace, nyuma y’iminota 6 Yudaya Nakayenza aterekamo igitego cy’insinzi.

Gutsinda uyu mukino bifashije Abagande kuyobora urutonde n’amanota 6, mu gihe u Rwanda rugifite umukino rugomba gukina ku wa mbere ari urwa kabiri n’amanota 3.

Magingo aya harimbanyije umukino wa Kenya na Tanzania zombi zamaze gutakaza imikino ya mbere muri iri rushanwa.

Uganda yabanje mu kibuga.
11 ba Ethiopia babanje mu kibuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger