AmakuruImikino

Cassa Mbungo Andre arifuzwa n’imwe mu makipe akomeye yo muri Tanzania

Ikipe ya Singida United ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Tanzania, ikomeje kwifuza Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre utoza ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ngo ajye kuyibera umutoza mukuru.

Amakuru avuga ko iyi kipe ikomeje gutereta AFC Leopards ngo iyihe uyu mutoza wahoze atoza Kiyovu Sports.

Cyakora cyo Cassa agaragaza ko atifuza gusohoka muri AFC Leopards ngo abe yakwerekeza muri Singida United. Ni nyuma yo kugera muri iriya kipe yo muri Kenya muri Gashyantare uyu mwaka, aho yayisanze mu myanya ya nyuma muri shampiyona ya Kenya.

Magingo aya AFC Leopards iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona ya Kenya, by’umwihariko ikaba nta mukino n’umwe iratsindwa mu mikino icyenda iheruka gukina.

Singida United yifuza Cassa kugira ngo ajye gusimbura Umuholandi Hans van der Pluijm ukomeje kwitwara nabi muri shampiyona ya Tanzania. Mu gihe iyi shampiyona ibura imikino itanu ngo isozwe, Singida United iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 40.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger