Amakuru ashushyeImikino

CAFCC: Mukura VS ikoze amateka isezerera Free State Stars

Mukura VS yanditse amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda isezerera Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu mikino y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup iyitsinze 1-0.

Ni umukino wo kwishyura utaryoheye ijisho wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ukuboza saa 15:30.

Mukura VS Sports yatangiye ubona ko ifite inyota yo gutsinda igitego kuko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0. Kunganya ku bitego runaka byari guha amahirwe Free State Stars.

Free State Stars yakinnye uyu mukino bisa n’aho ari uburyo bwo kurangiza umuhango. Nta guhangana na guke yigeze igaragaza nk’ikipe ishaka gukomeza mu kindi cyiciro ariko Mukura VS yo yari izi neza icyo usobanuye.

Free State Stars yakiniye inyuma ubona idashaka gusatira izamu rya Mukura kuko umunyezamu Rwabugiri Umar nta mupira n’umwe yafashe.

Igitego gitumye Mukura ikomeza , cyabonetse ku munota wa 51 w’umukino kuri koruneri yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David afungura amazamu n’umutwe.

Abafana bakomeye ba Rayon Sports,Rwarutabura na Nkundamatch bari bagiye gufana iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda. Sibo gusa kuko n’abafana ba Kiyovu Sports baturutse i Kigali bagiye gutera ingabo mu bitugu Mukura VS.

Mukura yari yabanje mu Kibuga Rwabugiri Umar, Rugirabayo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi, Nshim,irimana David, Nkomezi Alexis, Duhayindavyi Gael, Ciza Hussein, Iradukunda Jean Bertrand, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christophe.

Free State Stars : Mbambo Samkelo, Mobbie Nyiko, Mbhere Richard, Keita Bangaly, Mbuli Treasure, Masehe Leamoha, Mokhouane Relebogile, Dlamini Sthembiso, Bhengu Linda, Moseamedi Judas na Masina Sibusiso.

Umukino wasifuwe nabanya-Cote d’Ivoire.

Umunyarwanda Kwizera Olivier ukinira Free State Stars yagiyemo asimbuye umunyezamu
Abafana ba Kiyovu bari bagiye gufana Mukura
Nkundamatch na Rwarutabura bari bahari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger