C.Ronaldo umaze imikino 6 adatsinda yakoreye mugenzi we igikorwa kigayitse kubera uburakari

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo wubatse amateka akomeye ku Isi muri Football, yafashwe amashusho acira ku mukinnyi mugenzi we Anthony Elanga atabishaka nyuma yo kurakazwa no kunganya na Southampton igitego 1-1 ndetse no kuzuza umukino wa 6 wikurikiranya adatsinda.

Amashusho yafatiwe kuri Old Trafford asa n’ayerekana iki cyamamare cyo muri Portugal gicira by’impanuka ku mukinnyi bakinana ukiri muto Elanga.

Nta gitekerezo cyuko iki gikorwa cyakozwe nkana n’uyu rutahizamu wa United.

Umunya Sweden,Elanga, ufite imyaka 19,asa nkaho atabibonye kuko yarimo amashyi abafana b’ikipe nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umukino.

Elanga yinjiye mu kibuga kuri uyu mukino asimbuye na Scott McTominay mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu

Ariko yagize umusaruro muke kuko atabashije gufasha amashitani atukura kuva mu nzira mbi arimo yo kunganya.

United yongeye kubura amanota atatu nyuma y’uko mu mukino wabanjiije uyu yanganyije nanone na Burnley igitego 1-1.

Comments

comments