AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Byinshi wamenya ku budahangarwa umwamikazi w’Ubwongereza yihariye wenyine

Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza ni we muntu rukumbi ufite ubudahangarwa bwo kudakurikiza amategeko Abongereza bagenderaho. Muri rusange, uyu mwamikazi ntabwo ategetswe gutanga imisoro, cyakora cyo ahitamo kuyitanga ku giti cye nk’undi muturage wese w’Ubwongereza.

Anafite ubudahangarwa bwo kutagira icyaha ashinjwa mu rukiko kandi kumurega mu rukiko binyuranyije n’amategeko Abongereza bagenderaho.

Ese kubimuranga ho byaba byifashe gute? Ese umwamikazi Elizabeth II yaba akenera Visa cyangwa Passport kugira ngo agire aho yererekeza? Ese yaba ategetswe gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga? Byinshi kuri ibi bibazo turaje tubigusubize.

Ikinyamakuru The Atlantic kivuga ko Umwakiza Elizabeth II nta rwandiko rw’inzira akenera kugira ngo agire igihugu cy’amahanga yerekezamo. Impamvu ni uko Passport y’Ubwami bw’Abongereza ishyirwaho mu izina ry’umwamikazi. Muri rusange rero si ngombwa ko we ayitunga. Cyakora cyo ni we rukumbi mu muryango w’ibwami utemerewe gutunga Passport,

Abandi bakomoka ibwami nk’umugabo we Prince Philipp, Igikomangoma Charles(Imfura ye ndetse n’umusimbura we ku ngoma); bose bafite Passport zibemerera kujya mu mahanga.

Ikinyamakuru The Sun cyo kivuga ko umwamikazi Elizabeth II ari we muntu rukumbi wemerewe gudatonda umurongo kuri za gasutamo( Ku bibuga by’indege, ku byambu, kuri station ya gariyamoshi, aho bategera bisi n’ahandi). The Sun yongeraho ko atagomba na rimwe gukenera urwandiko rw’inzira na rumwe cyangwa ngo ageze ibimuranga ku bayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka.

Ibi bishimangirwa n’inyandiko ya Huffington Post ivuga ko Umwakizazi w’Ubwongereza amaze gusura ibihugu 116 mu buzima bwe kandi hakaba nta na hamwe yigeze yitwaza Passport.

Ese Umwamikazi Elizabeth yaba akenera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga?

Uretse kuba Umwamikazi Elisabeth atemerewe gutunga Passport yo kujya mu mahanga, ni na we Mwongereza rukumbi wemerewe gutwara ikinyabiziga nta ruhushya abifitiye. Ikindi ikinyabiziga cye ntikigomba kugira icyapa (Plaque). Impamvu ni uko ibi byose bishyirwaho mu izina rye.

The Sun ivuga ko kuba Umwamikazi adatunze uruhushya rwo gutwara imodoka bidakuyeho ko afite ubumenyi bwo kuyitwara, kuko yamenye kuyitwara afite imyaka 19 yonyine. Kuva icyo gihe aracyatwara kugeza magingo aya.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger