AmakuruImyidagaduroUmuziki

Byinshi wahishurirwa kuri Seruka Music Band yacurangiye Kiss Daniel ubwo aheruka mu Rwanda

Hari abahanga bacuranga umuziki mu buryo bw’imbona nkubone (Live) umuntu akaba yagirango ntabwo bari gucuranga ako kanya , Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Kiss Daniel yafashijwe ni itsinda rya Seruka Music Band maze ataha yemeye ko Abanyarwanda ari abahanga.

Ubwo Kiss Daniel aheruka mu Rwanda  aho yataramiye abanyarwanda muri Kigali Serena Hotel mu gitaramo cyari gikomeye cya “Music & Fashion Concert” uretse kuvugako u Rwanda rufite abakobwa beza yanashimiye Seruka Live Band Music uburyo yamufashije mu gucuranga ibihangano bye.

Seruka music band ni live band y’abanyarwanda bafatanyije n’abarundi bakomeje kubica bigacika hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda  ndetse n’aho bagenda bataramira kuko benshi baba batifuza ko ibirori Seruka yacurangiyemo birangira kubw’ubuhanga bafite muri muzika.

Iyi Live band ikaba igizwe n’abantu batandatu (6) aribo Nduwimana Eric (Umuyobozi wa Seruka), Rukundo Samuel, Bigirimana Serge, Tunda Juliette, Bagabo Patrick na Ishimwe Samuel. Iyi Live Band yatangiye mu mwaka wa 2012 itangirira I Huye aho bita muri Hotel Faucon nyuma   yagura ibikorwa byayo ubu ikaba ikorera  mu Rwanda hose cyane cyane   mu mujyi wa Kigali nko muri Discover Club, the Junction, T200 muri Bamboo Restaurant ndetse n’ahandi henshi hatandukanye dore ko no mu bitaramo bikomeye mu Rwanda naho itahatangwa.

Seruka Live Band kandi ni nayo  yacurangiye muri Serena Hotel mu gitaramo cyari gikomeye cya “Music & Fashion Concert”, iki gitaramo cyari  Cyitabiriwe  n’icyamamare Kiss Daniel ndetse n’abahanzi nyarwanda nka Bruce Melody na Charly na Nina bituma iyi Band yubaka izina ritazibagirana mu Rwanda kubera ibyishimimo bateye abitabiriye icyo gitaramo bose.

Iyi band yagiye yigarurira imitima ya rubanda biturutse ku mpano y’umuziki rubanda bababonamo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye igenda ikora wifuje kubatumira mu bitaramo byawe cyangwa se wagize ibirori by’ubukwe wabandikira kurukuta rwabo rwa Instagram arirwo Seruka Music Band cyangwa se ukabandikira kuri e-mail yabo ariyo serukamusicband@gmail.com.

Mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw, Nduwimana Eric , umuyobozi wa Seruka Live Band yatangajeko nubwo bacurangiye Kiss Daniel akagenda yishimiye urwego rw’imicurangire ya hano mu Rwanda , barifuza kugera ku Rwego rw’isumbuyeho anaboneraho umwanya wo gusaba abakunzi babo kubashigikira no kubaba hafi bitabira ibitaramo bacuranzemo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger