AmakuruPolitiki

Byafashe indi ntera…DRC yitabaje umwami w’Ubwongereza mu kibazo cyayo n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yasabye Umwami w’u Bwongereza, Charles III gukoresha ijambo afite mu muryango wa Commonwealth, agasaba u Rwanda “guhagarika guteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.”

Tshisekedi uri mu Bwongereza, yagejeje kuri Charles III iki cyifuzo kuri uyu wa Gatatu, amusaba ko yanagira uruhare mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mukarere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwo inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu muryango wa Commonwealth yari igiye guteranira i Kigali muri Kamena uyu mwaka, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bwo yari yasabye ko u Rwanda rwasabwa guhagarika gufasha umutwe wa M23.

Tshisekedi uri i Londres mu Bwongereza, mu kiganiro yatangiye mu ihuriro nyafurika ryateguwe na Financial Times, yavuze ko mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye, hamaze gupfa abagera mu mamiliyoni kuva Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaba.

Yagize ati “Uko ibintu byifashe uyu munsi, ukuri guhari ni uko habaho gusaba u Rwanda guhagarika gufasha abarwanyi ba M23, ntawahisha ko u Rwanda rwateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Tshisekedi si rimwe cyangwa kabiri azamuye ibirego nk’ibi ku Rwanda dore ko no mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iheruka, yongeye kubigarukaho.

Perezida Paul Kagame wigeze gutangaza ko ibyari bikomeje gutangazwa na Tshisekedi ari ukwihunza inshingano nk’umuyobozi wananiwe gukemura ibibazo bireba Igihugu cye, muri iyi Nteko Rusange ya UN, na we yagize icyo avuga kuri biriya birego yari yongeye kuzamura.

Perezida Kagame yavuze ko gukomeza kwitana bamwana atari byo byakemura ibibazo bihari, kuko hari inzira byakemurwamo bidasabye ubushobozi buhanitse ariko ko zikomeza kwirengagizwa.

Icyo gihe yagize ati“Umukino wo kugereka ibibazo ku bandi ntabwo wakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubushake bwa politiki bushobora gutanga umuti w’umuzi w’ikibazo nyirizina gituma haba ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger