AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Burundi: Urugendo rwa Antonio Guterres i Bujumbura rwari rugamije iki?

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres ku munsi w’ejo ku wa 7 Gicurasi 2023 yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi mu nama ya 11 y’Akarere k’ibiyaga yiga ku bibazo by’Umutekano byugarije aka karere no kwishyira mu bikorwa ry’amasezerano  y’ Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Usibye Guterres wari witabiriye iyo nama na Repubulika y’u Rwanda yari yoherejeyo uyihagarariye ariwe Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Edouard Ngirente wari wahagararariye Perezida wari mu Bwongereza mu muhango wo kwimika umwami n’Umwamikazi b’u Bwongereza ndetse harimo n’abakuru b’ibihugu n’intumwa za Guverinoma zitandukanye zigize uyu muryango nka Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Repubulika ya Central Afrika Faustin Archange Touadera, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa RDC Antoine Felix Tshisekedi na Perezida wa Repubulika y’u Burundi ari nacyo gihugu cyabereyemo inama. Hari harimo kandi n’abandi banyacyubahiro nka Moussa Faki Mahmat, Umunyambanga w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Philipp Mpango Visi Perezida wa Tanzania n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu myanzuro yavuye mu biganiro byagezweho harimo guhagarika imirwano muri Sudani ahubwo hakabaho ibiganiro by’amahoro, ndetse Perezida w’Angola Juao Lourenco yasabwe gutumiza inama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ku ya 15 Gicurasi 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger