AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Burundi: Perezida Nkurunziza yasabye abaturage gutora uwo basangiye akabisi n’agahiye

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yasabye abaturage gutora umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Evariste Ndayishimiye, kuko basangiye imyumvire, kugeza ubwo bagiye kwiyamamaza bambaye buri umwe ifoto ya mugenzi we.

Kuri uyu wa Mbere nibwo mu Burundi hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida n’abadepite azaba mu kwezi gutaha, ibikorwa birimo kuba hirengagijwe icyorezo cya Coronavirus kimaze kwandura abantu 11, barimo umwe uheruka kwitaba Imana.

Mu mbwirwaruhame zakoreshwaga, bahurizaga ku kuba Imana ikomeje kurinda igihugu cyabo, kuko bakomeje kwidegembya mu gihe mu bindi bihugu abaturage bategetswe kuguma mu ngo, aho bakoreshaga ijambo ry’Igifaransa ’confinement’.

Perezida Nkurunziza yabwiye abaturage bo muri Komini Bugendana mu Ntara ya Gitega, ko yabazaniye umukandida ngo bamwizere bamutore, “kugira ngo atuyobore mu gukomeza aho twari tugejeje ikivi.”

Yavuze ko kugira ngo abaturage bizere umukandida wa CNDD FDD maze bamutore bamuzi neza, kuva atangiye kuyobora u Burundi mu 2005 kugeza mu 2020, Gen Ndayishimiye ari umuntu wamubaye hafi ku buryo bakora kimwe.

Ati “Twasangiye akabisi n’agahiye, twakomeje kurwanira hamwe urugamba rwa demokarasi kuva mu 1994 niho twatangiye kubonana kugeza mu 2004, turaziranye neza kandi n’abenegihugu baramuzi neza kuko yaciye mu Ntara nyinshi cyane.”

“Twanagorewe hamwe, amakuba nagize nawe niyo yagize, igiye cyose twasimbutse akaga k’imitego y’umwanzi, yaba y’uwo muri twe cyangwa uwo twarwanaga, twasimbukiye urupfu hamwe. Nicyo gituma n’uyu munsi mwabonye naje nambaye imyenda iriho ifoto ye, na we akambara imyenda iriho ifoto yanjye, turi bamwe, dusangiye ugupfa no gukira.”

Ni ijambo abarundi benshi bakomeye amashyi akimara kurivuga.

Nkurunziza yakomeje ati “Ndamuzi neza cyane, muri ibyo by’urugamba yitanze atizigama, ararutangira kandi ararusoza mu gihe bamwe twari kumwe baduhemukiye, baduta ku rugamba bahitamo kwifatanya n’abaturwanya, ariko we, mu bihe bigoye n’ibyoroshye yarakomeje asohoza urugamba, tumukomere amashyi.”

Yanavuze ko ari we batoye ngo ayobore ibiganiro ku ruhande rw’ishyaka CNDD FDD na Leta y’u Burundi ubwo bari bakiri inyeshyamba, bagera ku masezerano yahagaritse intambara muri icyo gihugu.

Ubwo bavaga mu ishyamba, Gen Ndayishimiye ngo yari mu barwanyi ba mbere binjiye mu gihugu mu gushyira mu bikorwa amasezerano, harimo gushyiraho igisirikare, igipolisi n’urwego rw’iperereza bihuriweho.

Gen Ndayishimiye yanagize uruhare mu gutuma uwari umutwe w’inyeshyamba uhinduka ishyaka rya CNDD FDD, ubu aribereye Umunyamabanga Mukuru.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2010 ngo yari umusirikare mukuru, agirwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’abaturage kandi abikora neza, amugira umujyanama ushinzwe ibya gisirikare, ku buryo yageze ku mabanga yose y’igihugu.

Nkurunziza yavuze ko bakomeje gukorana, baza no kuganira ku kuyobora CNDD FDD, ku gitekerezo yagejweho n’inama nkuru y’inararibonye, na we arabyemera.

Yakomeje ati “Ntabwo byari byoroshye, kuba uri mu rwego rwo hejuru mu gisirikare, umujenerali, kugira ngo abivemo yemere kuza kuyobora ishyaka CNDD FDD byabaye ikintu gikomeye cyane.”

Ibyo ngo bivuze ko nibamwizera bakamutora, ibyemezo bikomeye nabyo azabifata nta gushidikanya.

Biteganyijwe ko amatora mu Burundi azaba ku wa 20 Gicurasi 2020.

Gen Ndayishimiye ni we mukandida uhabwa amahirwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger