AmakuruPolitiki

Burundi: ishyaka riri ku butegetsi rishima ibyo u Rwanda rwagezeho

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, ryashimye ibyagezweho mu guteza imbere u Rwanda mu myaka yose umuryango FPR Inkotanyi umaze uyoboye igihugu.

Byatangangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishyaka CNDD, Cyriaque Nshimiyimana kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 35 ishize FPR Inkotanyi ishinzwe.

Nshimiyimana aganira n’ itangazamakuru, yavuze ko byinshi FPR Inkotanyi yagezeho mu Rwanda byigaragaza kandi byerekana ko ubuyobozi bukorera abaturage.

Ati “Imyaka 35 nibyo hari mike twe tutazi nk’imyaka y’urugamba ntabwo twavuga ko tuyizi, ariko imyaka FPR Inkotanyi iri ku butegetsi aha mu Rwanda turabona ibyagiye bikorwa. Iterambere ryarabonetse cyane cyane nkanjye uza mu Rwanda kenshi, iterambere mvuga rishingiye ku bintu bibiri, icya mbere ni umutekano mu gihugu, icya kabiri ni isuku.”

Yavuze ko umutekano ari wo shingiro rya byose, kuko aho wabonetse n’iterambere rishoboka, ari nayo mpamvu asanga u Rwanda rukomeje gutera imbere.

Ati “Navuga ko uyu munsi aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ni urugero rwiza ku bindi bihugu bituranye.”

Yavuze ko hari amasomo bakuye ku byaranze FPR Inkotanyi harimo gukomeza gushyira imbere umuturage mu bimukorerwa ndetse no gushyira imbere urubyiruko kugira ngo rwuse icyivi cyatangijwe n’abashinze ishyaka.

FPR Inkotanyi irishimira imyaka 35 ishize ishinzwe, aho yashinzwe igamije gufasha benshi mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga gutaha mu gihugu cyabo no guca akarengane kari karimikajwe n’ubutegetsi bw’ivangruramoko, bwagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger