AmakuruImyidagaduro

Burna Boy yegukanye igihembo cya #BETAwards (Best International Act)

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Damini Ogulu [Burna Boy] yegukanye igihembo mpuzamahanga cya Best International Acts muri BET Awards ibihembo bitangwa na Black Entertainment Television .

Bose Ogulu, Mama wa Burna Boy akaba n’umujyanama we mu bya muzika,  ni we wakiriye igihembo cy’umuhungu we , ubwo yakiraga iki gihembo yavuze  ijambo rito ryatangaje imbaga y’abari bateraniye ahatangiwe ibyo bihembo.

By’umwihariko, mu ijambo rye hari aho yagize ati; “ Aho waba uri hose , aho ugenda , mbere y’ibindi byose wibuke ko uri Umunyafurika.”

Burna Boy , abinyujije kuri Twitter,  na we yashimiye mama we ati: Mama wa Burna Boy ni Perezida, umubyeyi uhora ungaragariza ibyishimo”.

Iki gihembo umwaka ushize nabwo cyegukanwe na umuhanzi wo muri Nigeria  , Davido  wanabaye umuhanzi wa mbere wakiriye iki gihembo live ari kurubyiniro.

Mu cyiciro Burna Boy yarimo yari ahatanye n’abandi bahanzi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo AKA wo muri Afurika y’Epfo na Mr Eazi wo muri Nigeria ndetse n’abandi bahanzi bakomeye bo ku mugabane w’u Burayi harimo Aya Nakamura (France), Dave (U.K.), Dosseh (France) na Giggs (U.K.).

Burnaboy ubwo yari amaze kwakira igihembo cye yatsindiye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger