AmakuruPolitiki

Burera:Inzoka hari ubwo zidutondagira turyamye, tuva mu murima twabura amazi tugapfa kuryama,rimwe na rimwe tuvoma muri Uganda(…)-Abaturage batagira amazi n’umuriro

Abaturage batuye mu karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo,Akagari ka Kayenzi umudugudu wa Gakoro bavuga ko batuye mu mudugudu ubagoye cyane kuko ntabikorwa remezo bitandukanye barite cyane cyane umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi.

Bavuga ko kuba badafite umuriro n’amazi ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye Ku burere bw’abana babo haba mu ishuri ndetse no mu mibereho isanzwe kuko bituma umwana akura avunika.

Aba abaturage bemeza ko abana babo biga, bibakururira ingaruka zo kudatsinda mu ishuri kuko bajya kuvoma kure bakavayo bakerewe rimwe na rimwe bagasiba bagacikanywa n’amasomo ndetse bamwe muri bo bagashiduka bariretse.

Ikindi bagarukaho ni uko nubwo amazi abagora ariko n’ikibazo cy’umuriro ngo ni ingorabahizi nabyo bigira ingaruka Ku bana babo babura uko basubira mu masomo, gutsindwa no kugira ubushake buke bwo kwiga bigakomoka aho.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko kubona amazi bitoroshye na gato

Ikindi kibazo bagaragaje cyo kuba nta mazi bafite ni uko bituma bagira umwanda batikururiye, kuko akenshi bava mu murima bagera mu rugo bakabura amazi bagahitamo kurara badakarabye kuko iyo amazi yabuze ngo bafata i yambere bakajya kuvoma muri Uganda ku kiyaga cyaho cyitwa Cyahafi.

Ibi ngo bibakururira indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, kuba bitabaza kujya kuvoma kuri Cyahafi nabyo ngo ntibyoroshye kuko ari kure cyane kandi n’amazi bakurayo ntiyizewe kuko ari ay’ikiyaga atarimo umuti akaba abarwaza inzoka n’ubwo bungamo bavuga ko bamaze kubimenyera.

Ababashije kuganira na Teradignews bavuze ko kuba badafite amazi n’umuriro bibashyira mu bwigunge kuko no mu kinyarwanda bagaragaza ko umuntu utagira epfo na ruguru aba adafite amazi n’umuriro.

Barishimira kuba barabahaye umuganda mwiza

Uwitwa Maniragaba yagize ari” Nyabuna mutuvuganire ku buyobozi bukuru natwe butuzirikane kuko tubayeho nabi, ahantu hatari amazi n’umuriro murabyumva nta mutekano uhagije uba uhari kuko hari abitwikira umwijima bakatwiba abandi bamwe muritwe tukisanga difite umwanda kubera kubura amazi kandi murabizi ko amazi bavuga ko ari isoko y’ubuzima”.

Umubyeyi witwa Uwimana Veneranda nawe yagize ati:”Kuba tudafite amazi n’umuriro bisubiza abana bacu inyuma kuko baravunika bajya kuyashaka abandi bakabura uko basubira mu masomo kubera nta umuriro,ubu se wava kuvoma ahantu hagendwa amasaha 2 ukagaruka ugakora iki? “.

Umudugudu wa Mubaya bahanye imbibi wo ufite amashanyarazi

Cyakoze n’ubwo bagaragaza ko badafite ibyo, barashimira Leta ko yabahaye umuhanda mwiza uciye mu mudugudu wabo, bityo bakaba bizeye ko n’ibindi bizakemuka.

Uwitwa Nyiraguhirwa yagize ati:”Batwubakiye umuhanda mwiza kandi burya uguhaye umuhanda ntiyananirwa no kuguha ibindi,mutuvuganire turizera ko n’ibindi bizakunda natwe tukava mu bwigunge”.

Bavuga ko kuba badafite umuriro bibasubiza inyuma

Umusaza witwa Maguru umaze imyaka 20 atuye muri uyu mudugudu yagize ati” Murabona dutuye ahantu hari amakoro kandi habamo inzoka rimwe na rimwe hari ubwo tuba turyamye ukumva irigutondagira ku kiringiti ukayireka ikagenda kuko ari mu mwijima cyakoze iyo ushoboye kwica urayica, kuba nta mazi tugira byo byaduciye ku matungo kuko akenera amazi kenshi kandi tuyabona bitugoye, cyakoze badufashije turizera ko byose byakemuka”.

Uyu mudugudu wa Rukoro n’ubwo udafite umuriro n’amazi cyakoze hari uwo bahanye imbibi witwa Mubaya ubifite n’ubwo harimo intera kandi amazi yaho naho akaba akunda kubura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhagarariwe na Meya Uwanyirigira Marie Chantal, nti bwashatse kugira icyo butangaza kuri iki kibazo, kuko mu gihe kingana n’iminsi ine tubashakisha kuri Telefone butigeze butwitaba cyangwa ngo busubize ubutumwa bugufi twabandikiye.

Kugeza ubu dutegereje niba hari icyo ubuyobozi bwavuga kuri iki kibazo gisa naho kikiri imbogamizi mu ntego z’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye kuzaba rumaze gugeraho……..

Kuba bubatse mu gice cy’amakoro bituma inzoka zibagetaho kubera umwijima

Kuba nta muriro bafite bituma no gucaginga Telefone bigorana

Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger