Amakuru

Burera: Inkuba yakubise abantu babiri bahita bapfa abandi bajya mu bitaro

Abantu babiri bo mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera bishwe n’inkuba yakubise ahagana saa cyenda z’igicamunsi kuri uyu wa Mbere, mu gihe abandi batandatu bari mu bitaro kubera ihungabana bagize.

Aba bantu barimo kubagara ibishyimbo by’umukecuru Mukamusoni Pascasie w’imyaka 63 utishoboye, bakiri mu murima haguye imvura nyinshi irimo imiyaga n’inkuba bajya kugama mu rugo rw’uwitwa Habimana Jean Bosco.

Ni naho inkuba yabakubitiye maze Mukamusoni ahita yitaba Imana hamwe na Bapfakururimi Bernadette, mu gihe abandi batandatu basigaye bari gukuriranwa ku kigo nderabuzima cya Rusasa.

Amakuru avuga ko abo batandatu bandi nta kibazo gikomeye bafite uretse ihungabana bagize.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru kandi Inka zirindwi z’umuturage witwa Rutayisire James wo mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, zakubiswe n’inkuba zihita zipfa zose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger