Amakuru

Burera: Bararira kubera gutegesha ibihumbi icumi bagiye kwivuza

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika bavuga ko bishyura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kuri moto bajya kwa muganga bakaba basaba kubakirwa Ivuriro hafi.

Abatuye umurenge wa Cyanika wo mu Karere ka Burera ni mu ntara y’Amajyaruguru baratabaza basaba ko bakubakirwa ivuriro hafi ngo kubera ko abenshi bajya kwivuriza muri Uganda bitewe nuko bategesha agera ku bihumbi icumi batega moto kugirango ibageze hafi y’ivuriro dore ko ntaryo bafite hafi kandi n’umuhanda bakoresha ukaba utagendamo imodoka.

Ubusanzwe mu murenge wa Cyanika harimo ikigo nderabuzima kimwe cya Cyanika kikaba cyubatse mu kagari ka Kabyiniro ariko hakaba ari kure yaho aba baturage bavuga ko bajya kwivuriza kure, ikindi kigo nderabuzima cyaba kiri hafi ni ikiri mu murenge wa Kagogo naho akaba ari kure, aba baturage rero bakaba bavuga ko aho kugirango batange amafaranga angana gutyo bajya kwivuza ahubwo bahitamo kujya kwivuriza hafi aho muri Uganda.

Abavuga ibi ni abaturage batuye mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ahitwa mu rya biteyi hafi neza n’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda. umwe mu baturage uzwi cyane kw’izina rya “Ryuma” muri aka gace ndetse akaba ari n’umurezi ku kigo cy’amashuli cya Ryabiteyi aganira na TV1 yavuze ko abenshi bakunze kujya kwivuriza Uganda.

yagize ati “Abatuye hano ku mupaka benshi bajya kwivuza muri Uganda.”  “ Kuva hano kugira ngo ugere ku bitaro ni ibihumbi 10 na moto.” Icyakora hafi yaho aba baturage baganiririye na TV1 hari aho bari bagiye kubaka ivuriro bakoresheje amatafari n’itaka ariko ntibaryuzuza kuko inyubako ubona ko ikiri hasi kandi ko ntagahunda yo gukomeza kuyubaka ihari.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika buvuga ko kuba abaturage bahitamo kujya kwivuriza muri Uganda ari ubushake  bwabo, kuko muri aka kagari ka Kamanyana hari ivuriro nubwo aho rikorera hatanogeye bose kuko hasa n’aho ari ku ruhande.

Kayitsinga Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, yagize ati :”Mu Kagari ka Kamanyana harimo ‘poste de santé’ yubatswe na ‘One Family Health’, yegereye umupaka. Nta buryo umuntu yayigeraho ngo yongere yambuke umupaka.»

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ivuriro ryari rigiye kubakwa muri aka kagari bigahinduka.

Ati ” Hari ‘poste de santé’ yagombaga kubakwa ahitwa mu rya Biteyi muri 2013 mu mafaranga y’ubudehe, hanyuma 2014, abayobozi b’akagari bari bahari icyo gihe barabihindura.”

Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’uko abaturage bagaragarije imbogamizi yo kwivuriza kure hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo bubakirwe ivuriro hafi yabo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger