AmakuruPolitiki

Bunagana: M23 yashyizeho ingamba zikkaye ku basahura imitungo y’abahungiye muri Uganda ufashwe akubitwa iz’akabwana

Umutwe wa M23 ukomeje kwigaranzura ingabo za DR Congo zitwa FARDC, nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana washyizeho ingamba zikarishye zo gucunga imitungo y’abaturage bo muri aka gace kahungiye muri Uganda.

Muri izo ngamba zashyizweho harimo ko, ufashwe yangiza imitungo y’abahunze akubitwa iz’akabwana.

Mu nkuru Ijwi rya Amerika ryakoze igamije kumenya uko abarwanyi ba M23 babanye n’abaturage ba Bunagana yafashe kuwa 13 Kamena 2022, Umunyamakuru Ignatius Bahizi yabajije bamwe mu bmpunzi zahunze imirwano ya M23 na FARDC bacumbikiwe mu nkambi ya Nyakabande bamubwira ko nta kibazo bafitanye na M23,cyane ko ngo inabemerera kwambuka umupaka bakajya gusarura imyaka yabo nyuma bagasubirana ibyo kurya bakuye iwabo mu nkambi.

Umwe mu baganiriye na VOA yagize ati:”Ngenda mu gitondo. Mba ngiye gushaka ibiryo abana barya. Ntakibazo cyabo”

Undi ati“Iyo twambutse nta kibazo. Iyo wambutse ushaka ibyo kurya wanyura kuba M23 bakagusurisha ukabona ukambuka muri Uganda”

Abenshi mu mpunzi bavuga ko impamvu badatahuka, ari uko bakomeza kumva amasasu iyo bambutse. Bakomeza bavuga ko M23 ntacyo ibatwaye. Hari n’uwabajijwe impamvu adataha avuga ko ategereje ko amafaranga yakodesheje inzu muri Uganda arangira ubundi agasubira ku ivuko iwabo.

Ku bijyanye n’uko M23 icunga imitungo y’abahunze, mu bice bituwe n’abaturage, M23 izenguruka mu ngo aho basanze umuturage bakamusaba urufunguzo ry’inzu ahagazeho, yarubura agafatwa nk’umujura bakamukubita. Umwe muri bo yagize ati:” Iyo bagusanze uhagaze ku nzu bagusaba urufunguzo warubura bakagukubita”

M23 yafashe umujyi wa Bunagana kuwa 13 Kamena 2022 iwambuye ingabo za Leta FARDC nyuma y’imirwano yari imaze igihe ibahanganishije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger