AmakuruAmakuru ashushye

Bugesera: Umugore yatawe muri yombi akurikiranweho urupfu rw’abasore babiri

Urwego rw’igihugu rw’uhugenzacyaha RIB bwataye muri yombi Umugore wo mu Karere ka Bugesera Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare aho akurikiranweho urupfu rw’abasore babiri.

Uyu mugore witwa Uwamariya Beata yatawe muri yombi ku italiki 02/08/2021.

Muganira dukesha aya makuru ivuga ko uyu mugore ari nyir’Uruganda rukora ibinyobwa byitwa Dusangire Limited, akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo Icyaha cy’ubwicanyi ndetse no Guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha agamije kuzimanganya ibimenyetso.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku’tariki ya 01 Kanama mu ruganda rwitwa Dusangire Limited Rukorera, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare habereye urupfu rw’Abasore babiri .aribo Tuyishimire Samuel na Kayitare Richard .

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yabwiye kiriya gitangazamakuru ko Abakozi bakora muri urwo ruganda babiri baguye muri tank [Umuvure] bengeramo ibinyobwa bazakwitaba Imana.

Dr Murangira Thierry yagize Ati: “Abakozi bakora muri urwo ruganda babiri baguye muri tank bengeramo ibinyobwa baza kwitaba Imana. Imirambo yabo yoherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory, kugirango ikorerwe isuzumwa”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Uwamariya Beata nyir’Uruganda nyuma yo kumenya ko abasore 2 bitwa Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard w’imyaka 18 y’amavuko bapfuye baguye mu Tank [Umuvure] bataramo inzoga, yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso.

Dr Murangira Thierry yagize Ati: “Uwamariya Beata nyir’Uruganda nyuma yo kumenya ko abasore 2 bitwa Tuyishimire Samuel w’imyaka 25 na Kayitare Richard wa 18 bapfuye baguye mu Tank bataramo inzoga, Uwamariya Beata yategetse abakozi be gusibanganya ibimenyetso. ngo hagaragare ko baguye mu cyobo gitwara amazi”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitation ya Nyamata mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Itegeko rivuga ko Icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake giteganywa n’Ingingo yi 111 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa Igifungo kitari hasi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’amafaranga atari 500,000 FRW ariko atarenze 2,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira Thierry aributsa abantu bose ko batazihanganira uwariwe wese uzafatwa yakoze icyaha nkiki cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake anibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Itegeko rivuga ko Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira, agamije kuzimanganya ibimenyetso guhindura imiterere y’ahakorewe icyaha akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose; cyangwa gutwika, kurigisa, guhisha cyangwa kwangiza ku buryo ubwo ari bwo bwose ibimenyetso cyangwa ikindi kintu cyashoboraga koroshya itahurwa ry’icyaha, imenyekana ry’abatangabuhamya cyangwa ihanwa ry’abakoze icyaha.

Rigira riti: “Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe Muri biriya byaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’Imyaka ibiri ariko kitarenze Imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger