AmakuruImikino

Bugesera FC yahagamye Kiyovu Sports, Gicumbi na yo gutsinda bikomeje kuyibera ihurizo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukuboza 2018, shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League yari yakomeje hakinwa umunsi wayo wa 7, Kiyovu Sports yari yagiye gusura Bugesera FC mu gihe Musanze yari yasuye Gicumbi.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Bugesera FC yatsindiye Kiyovu Sports ku kibuga abafana ba Kiyovu bavuga ko atari icy’umupia w’amaguru. Imirongo igaragaza uko ikibuga giteye yari ishushanyishije amabarizo.

Uyu mukino warangiye Bugesera FC itwaye amanota atatu itsinze Kiyovu Sports 1-0.

Undi mukino wa shampiyona wabaye, ni umukino wahuje amakipe yo mu ntara y’Amajyaruguru aho Musanze FC yari yasuye Gicumbi itari yatsinda umukino n’umwe muri shampiyona.

Muri uyu mukino wabereye i Gicumbi, amakipe yombi yananiwe kwisobanura anganya 1-1, Gicumbi ni yo yabanje gutsinda igitego ariko Musanze FC y’umutoza Emmanuel Ruremesha iracyishyura umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota.

Gicumbi FC ibyayo bikomeje kuba bibi kuko kugeza kuri uyu munsi wa 7 wa shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, yanganyije imikino 2 itsindwa 5.

Uyu munsi wa karindwi wa shampiyona kandi usize Kiyovu Sports ku mwanya wa 7 n’amanota 10, Bugesera ihita ijya ku mwanya wa 5 n’amanota 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC n’amanota 15.

Indi mikino itegerejwe :

Ku wa gatandatu, 08/12/2018

Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)
Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi Grounds)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Etincelles FC (Stade Rusizi)

Ku Cyumweru, 09/12/2018

Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

Ikubuga Bugesera na Kiyovu Sports bakiniyeho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger