AmakuruImikino

Brazil itsinze Argentine igera ku mukino wa nyuma wa Copa America

Ikipe y’igihugu ya Brazil igeze ku mukino wa nyuma wa Copa America, nyuma yo gusezerera Argentine iyitsinze ibitego 2-0, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza.

Igitego cya Gabriel Jesus cyo ku munota wa 19 w’umukino, ni cyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 45 y’igice cya mbere. Ni igice cy’umukino cyaranzwe muri rusange no gukina umukino ku mpande zombi. Nta buryo bwinshi bw’ibitego bwakibonetsemo.

Argentine yashoboraga kwishyura igitego yari yatsinzwe, gusa umupira wa Messi wo ku munota wa 34 ugarurwa n’umutambiko w’izamu. Argentine yakomeje kurwana n’uko yakwishyura kiriya gitego yari yatsinzwe na Jesus, gusa iminota 45 y’umukino irangira Brazil ikiri imbere n’igitego kimwe.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Argentine na bwo yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura. Messi nanone yashoboraga kwishyurira ikipe ye ku ishoti rikomeye yarekuye ku munota wa 56 w’umukino, gusa umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu. Uyu mupira wongeye kugarukira Messi, awuteye uca hanze gato y’izamu rya Alisson Becker.

Ikipe ya Brazil yari yasabwaga igitego cya kabiri cy’umutekano, yashimangiye insinzi yayo ku munota wa 71 w’umukino ibifashijwemo na Robero Firmino. Ni ku mupira uyu rutahizamu wa Liverpool yari ahawe na Gabriel Jesus, wabanje kwirukansa no gucenga ba myugariro ba Algentine barangajwe imbere na Nicolas Otamendi cyo kimwe na German Pezzela.

Argentine yakomeje kurwana byibura ishaka igitego kimwe cyari kuyigarura mu mukino, ininjiza mu kibuga abakinnyi nka Giovani Lo Celso, Ange Di Maria na Paulo Dybala; gusa birangira nta gitego ibonye mu izamu rya Brazil.

Brazil izahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe izarokoka, hagati ya Chile ifite Copa America ebyiri ziheruka na Peru. Aya makipe yombi azahurira mu mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganyijwe mu rukerera rwe’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger