AmakuruPolitiki

Boris Johnson yavuze uburyo Putin yamubwiye ko yamuhindura umuyonga mu kanya gato

Boris Johnson wahoze ari minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yavuze ko Perezida w’Uburusiya Putin yamubwiye ko yamuhindura umuyonga byoroshye akoresheje Misile imwe ubwo barimo kuganira.

Boris Johnson yavuze ko ubwo yari ahamagaye Vladimir Putin amubaza ku byo kuba Uburusiya bwarateye Ukraine,uyu yahise amutera ubwoba amubwira ko yamwica akoresheje misile imwe gusa.

Boris Johnson yavuze ko iki kiganiro gitangaje cyabaye muri Gashyantare umwaka ushyize ubwo yari amaze gusura Kyiv mu rwego rwo kugerageza kwerekana ko ibihugu byo mu Burengerazuba bishyigikiye Ukraine.

Uyu Boris Johnson yavuze ko yibuka ko yabwiye Putin ko gutera Ukraine biteje akaga ndetse ibihugu by’Iburengerazuba bizamufatira ibihano biremereye.

Uyu kandi ngo yamubwiye ko ibyo bihugu bizafasha Ukraine bikongera ingabo za NATO zikayiha ubufasha.

Uyu ngo yahise amusubiza ati “Boris,wavuze ko Ukraine itazajya muri Nato vuba…bivuga iki vuba?,Ndamusubiza nti “Ntabwo igiye izinjira muri NATO mu gihe kizaza kizwi.ibyo urabizi neza.

Putin ngo yahise amubwira ati “Boris ntabwo nshaka kukubabaza ariko nkoresheje misile byatwara umunota umwe gusa n’ibindi nkibyo.”

Boris yavuze ko akurikije ijwi yabivuganye n’ibindi,yumva Putin yarashakaga ko baganira bakagira ibyo bumvikanaho.

Bivugwa ko mu ntangiriro z’uku kwezi,uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yasuye Ukraine ndetse na Rishi Sunak uyoboye ubu yashyigikiye urwo rugendo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger