AmakuruImikino

Amavubi: Bizimana Djihad yavunikiye mu myitozo

Umukinnyi ngenderwaho muri APR FC akaba na kapiteni w’ungirije mwikipe yigihugu , Bizimana Djihad yavunikiye mu myitozo ubwo yari mwikipe yigihugu yitegura guhura na Ethiopia.

Ikipe yigihugu amavubi ifitanye umukino na Ethiopia ku cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 uyu mukino ukaba aruwo gushaka itike yigikombe ya CHAN.

uri uyu munsi, Bizimana Djihad, yagize imvune ku kagombambari yatumye adakomezanya na bagenzi be mu myitozo yo ku mugoroba.

Uyu mukinnyi witabwagaho n’umuganga w’Ikipe y’Igihugu, Rutamu Patrick, yagaragaraga nk’uwavunitse cyane ariko Umutoza Antoine Hey wanze kugira icyo atangaza kuri iyi mvune ndetse n’imyiteguro muri rusange azabivugaho mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Kane barangije imyitozo mbere yo kwerekeza muri Ethiopia.

Amakuru yavugwaga kuri uyu mukino nuko wagombaga gusubikwa kuberako ikipe yigihugu ya Ethiopia yari yandikiye CAF iyisaba ko uyu mukino  wakigizwa inyuma bitewe nubwumvikane buke bwari mubayobozi ba federation yumupira wamaguru muriki gihugu ariko kugeza  ubu CAF yabangiye none bahise bafata umwanzuro wo guhagarika shampiyona bakabanza bateegura uyu mukino bafitanye namavubi.

Bizimana Djihad aherutse kongera  amasezerano muri APR FC mu gihe Mukunzi Yannick bakinanaga mu kibuga hagati yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Abakinnyi 24 bahamagawe n’Amavubi:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Ba myugariro: Manzi Thierry (Rayon Sports Fc), Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Célestin (Police Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc), Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc), Hakizimana Muhadjili (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Nizeyimana Mirafa (Police Fc).

Abasatira: Mico Justin (Police Fc), Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger