Biyemeje kutazarongorwa kugeza ubwo bazemererwa n’idini gushakwa n’umugabo umwe

Abakobwa babiri b’impanga aribo Nadinne na Dannita bo mu gihugu cya Argentina biyemeje kuzarongorwa kugeza ubwo bazemererwa gushakwa n’umugabo umwe

Aba bakobwa b’impanga bifuza ko bazarongorwa n’umugabo umwe, bamenyekaniye mu myiyereko yabereye muri Argentina. Izi mpanga zikaba zaratangaje ko zidashobora gutandukana kuko bamenyeranye kuva mu bwana kugeza ubwo bazashakwa n’umugabo umwe.

Aba bakobwa babiri b’impanga bafite imyaka 30, batangarije brobible ko idini rya Kiliziya Gatolika (Catholic) niritabemerera gushakwa n’umugabo umwe bazigumira uko kugeza bapfuye.

Mu magambo yabo bagize bati :“Ntidushobora kuba ahantu hatandukanye, twe turi umwe kugeza dupfuye. Ubu turindiriye amasengesho yacu, ubwo idini niritatwemerera tuzakomeza kwiberaho gutya kugeza tuvuye kuri iy’Isi.’’

Ikindi kandi bongeyeho ko bamaze kubona umugabo wemeye kubashaka bombi.

Izi mpanga kugeza ubu bakoresha konte imwe ku imbuga nkoranyambaga ndetse banafunguye uruganda rw’imyenda rwabo kandi ni bamwe mu 10 binjiza amafaranga menshi muri Argentina binyuze kubyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Nko ku rubuga rwa Instagram, izi mpanga zishyurwa $25,000 buri cyumweru kubwo amafoto bashyiraho bari muri hoteri cyangwa se mu bice by’ubukerarugendo.

Aba bakobwa b’impanga kandi bigeze kwibagisha kugira ngo bagire umbwiza burenze ku bwo bari bafite.

Uyu musore yemeye gushyingiranwa na bo uko ari babiri

 

Comments

comments