AmakuruPolitiki

Bitunguranye, ijambo Perezida Museveni yagombaga kugeza ku Bagande ryasubitswe

Ijambo umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagombaga kugeza ku baturage b’iki gihugu ku bijyanye n’uko Politiki y’iki gihugu ihagaze muri iki gihe ryasubitswe.

Ijambo Museveni yagombaga kugeza ku baturage ba Uganda ryari riteganyijwe ejo ku wa gatandatu, gusa ryimuriwe ku cyumweru tariki ya 09 Nzeri saa mbili z’ijoro, nk’uko Linda Nabusayi, umunyamabanga wa Perezida Museveni ushinzwe itangazamakuru amaze kubitangaza.

Perezida Museveni wageze muri Uganda uyu munsi akubutse mu Bushinwa aho yari yitabiriye Inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika n’Ubushinwa, yagombaga gutangira ijambo rye saa yine z’amanywa y’ejo ku wa gatandatu.

Umunyamabanga mukuru muri Perezidansi ya Uganda ushinzwe itangazamakuru yari yatangaje ku munsi w’ejo ko Perezida Museveni azavuga ku bifitiye inyungu igihugu cye.

Byitezwe y’uko Perezida Museveni azavuga ku bibazo byinshi, birimo ubushyamirane  bwagaragaye hagati y’imitwe ya Politiki, abayishyigikiye ndetse n’inzego zishinzwe umutekano nyuma y’imvururu zabaye umunsi umwe mbere y’amatora yo muri Arua.

Ikindi Perezida Museveni ashobora kuzavugaho ni ikibazo cy’abadepite babiri: Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Depite Francis Zaake bivugwa ko bakubiswe n’abasirikare mbere y’uko bajta hanze y’igihugu gushaka ubuvuzi.

Perezida Museveni kandi ngo azakomoza ku banyamakuru bakubiswe n’abasirikare ndetse n’abagize amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamuteye amabuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger