AmakuruPolitiki

Bikindi waririmbye indirimbo zishishikariza abahutu kwanga urunuka abatutsi yapfuye

Umuhanzi Simon Bikindi, warusanzwe abarizwa muri Benin guhera muri 2012, yitanye Imana azize indwara ya Diabete yari amaze igihe arwaye.

Umuhanzi Bikindi yarangirije igifungo cy’imyaka 15 muri Benin kubera uruhare rwe mu gukangurira abantu ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi,

Simon Bikindi waririmbye indirimbo zirimo nka Nanga Abahutu n’izindi zashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi no kubikiza, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rwerere, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1954 aza kuva mu Rwanda ahunze mu 1994 u Rwanda rumaze kubohozwa na RPF Inkotanyi.

Yaje gufatirwa mu Buholandi mu mujyi wa Leiden mu 2001 akurikiranweho uuruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha mu 2002.

Mu 2006 nibwo uruubanza rwe rrwatangiye kuburanishwa, maze mu 2008 akatirwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukangurira abantu ubwicanyi.

Iki cyemezo cy’urukiko yaracyijuririye, maze mu 2010 urukiko rw’ubujurire narwo rushimangira igihano yahawe.

Mu mwaka wa 2012 Bikindi yoherejwe muri gereza yo muri Benin arangije igihano cye aba ariho akomeza gutura, aho yari asigaye aba mu bworozi bw’inkoko n’ubuhinzi.

Bikindi yari umuhanzi ukunzwe ufatwa nk’inararibonye y’umuhanzi nyarwanda aho yaririmbaga mu njyana za kinyarwanda yifashishije ibikoresho gakondo ariko ngo ntiyakozwaga imbyino yitwa Umushayayo kuko yayitiriraga Abatutsi ahubwo akimakaza imbyino z’Ikinimba kuko ngo zari zibereye Abahutu.

Bikindi yitanye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger