Dore uko bigenda kugirango umuntu wataye cyangwa wibwe indangamuntu abone indi

Abantu benshi muri iyi minsi basigaye bubaha ikarita ndangamuntu, ariko n’ibyo kuko nicyo cyangombwa kikugaragaza uwo uri we, hashize igihe abakunzi bacu batubaza uburyo umuntu wataye cyangwa se wibwe indangamuntu yabona indi.

Umunyarwanda wese watakaje cyangwa wibwe indangamuntu ye asabwa gusaba isimbura iya mbere mu gihe kitarenze iminsi 60.

Ni uruhe rwego rushinzwe gutanga Indangamuntu isimbura iyatakaye cyangwa iyibwe?

  Indangamuntu isimbura iyibwe cyangwa iyatakaye isabirwa mu rwego rushinzwe gukora indangamuntu muri NIDA.

Nihe ushobora gusabira serivise mu gihe wataye cyangwa wibwe indangamuntu?

 Mu bisanzwe uwataye cyangwa wibwe indangamuntu asabira iyisimbura ku Murenge atuyemo, cyangwa se akayisaba biciye k`urubuga ” Irembo”.

Ni izihe nyandiko usabwa?

Icyangombwa gitangwa na Polisi y’Igihugu y’u Rwanda kigaragaza ko yataye cyangwa yibwe indangamuntu;

Kwishyura 1500 Frw k’urubuga “Irembo” cyangwa se Inyemezabwishyu y’amafaranga 1500 Fr yishyuriwe kuri Banki y’abaturage, Konti numero 400.362763510172.

Uwishyuriye kuri Banki y’abaturage, asabwa gutwara icyemezo cya polise n’inuemezabwishyu kuri Banki y’abaturage;

Uwishyuriye ku Irembo ashobora gufashwa n’umukozi w’Irembo aho ari hose.

Ni ryari, hehe wahabwa iyo service?

Guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, saa mbiri (08:00am) kugeza saa sita (12:00pm).

Nyuma yo gutanga ibisabwa, umuntu ahabwa indangamuntu yasabye mu gihe kingana gute?

Umunyarwanda wasabye indangamuntu isimbura iyatakaye cyangwa iyibwe, ayibona mu gihe kitarenze amezi 2, akayifatira aho yibarurije.

Umunyarwanda uba hanze (Diaspora) asabira he serivise?

Umunyarwanda uba hanze y`igihugu wataye cyangwa wibwe indangamuntu azana icyemezo cya polisi y`u Rwanda cyangwa icyemezo kigaragaza ko yataye/yibwe indangamuntu, cyaturutse mu gihugu abamo, yitwaje inyemezabwishyu ya 1500Frw yishyuriwe ku rubuga rw’Iremboakabijyana ku Cyicaro cya NIDA (Kimihurura).

Comments

comments