AmakuruPolitiki

Benin: Umunsi wa Gatandatu wa Perezida Kagame i Cotonou

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 ku mugoroba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu we bari kumwe na Perezida wa Repubulika ya Benin basuye Urwibutso rw’ Intwari zitangiye icyo gihugu zirimo abagabo n’ abagore batanze ubuzima bwabo mu ntambara barwanya iterabwoba.

Perezida na Madamu basuye imbuga ya Esplanade de l’Amazone irimo ikibumbano cy’umugore w’ intwari gifite uburebure bwa metero 30. Iki kibumbano gishushanya ubutwari no gukunda igihugu by’abagore bo muri Bénin kera ndetse n’ubu .

Ku gicamunsi cy’ uwo munsi Perezida Kagame yari yaganiriye na ba rwiyemezamirimo 100 bakiri bato muri wa Sèmè City. Sèmè city ni umushinga wa guverinoma ya Benin wahariwe guha ubumenyi bukenewe Abanyafurika bakiri bato binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi, no guhanga udushya.

Kuri uwo munsi nimugoroba kuri Hotel La Paillote des Hôtes muri Cotonou, nanone Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo gusangira wateguwe na guverinoma ya Benin bari kumwe na Perezida Patrice Talon na Madamu we Claudine Talon.

Kuri uwo munsi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru ari kumwe na Perezida Patrice Talon. Mu ijambo yagejeje ku banyamakuru bari aho yavuze ko Abaza muri Afrika bakunze guhora bibaza ku Bushinwa n’ Uburusiya, nyamara ukibaza abo uburenganzira bafite muri Afurika abandi badafite butuma bibaza ku bandi bikakuyobera.

Yakomeje avuga ko icyo Afurika igomba gukora ari ukuba hamwe maze bakamenya ibyo bakeneye mu bijyanye n’ubufatanye anabaza abari aho utanga ibyo Afurika ikeneye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger