Amakuru

Barafinda Sekikubo Fred yasubijwe mu bitaro by’indwara zo mu mutwe

Nyuma y’igihe gito asezerewe mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera  muri Nyakanga  2020 , Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko ari umunyapolitiki yasubijwe mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe.

Uyu munyapolitike asubijwe muri biriya bitaro  bya Ndera nyuma y’igihe gito yongeye kugaragaza ibimenyetso nkuko byemezwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yatangaje ko RIB yatangiye ikurikiranyeho ibyaha Barafinda nyuma abaganga baza kugaragaza ko abiterwa n’uburwayi.

Dr Murangira Thierry avuga gusubiza Barafinda mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera ari  ku nyungu ze ko yagumya kwitabwaho n’abaganga igihe cyose agaragaje ko yongeye kugira ikibazo.

Ati “Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.”

Sekikubo Fred yamenyekanye ubwo yajyaga kuri Komsiyo y’igihugu y’amatora gutanga kandidadatire mu matora ya Perezida yo mu 2017, ariko ntiyemerwa kuko yavugaga ko afite ishyaka ariko ridafite ahantu ryanditse.

Barafinga yakomeje gutambutsa ibitekerezo bye  ku mbuga nkoranyambaga  zitandukanye  yumvikana kenshi anenga Leta ku bikorwa nko gukuraho ibikorwa biri mu bishanga no mu manegeka, agakoresha n’andi magambo akomeye kuri gahunda zinyuranye.

Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo Barafinda yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Icyo gihe ntabwo ibazwa ryakozwe nk’uko bikwiye kuko RIB yasanze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Muri Gashyantare nibwo byaje kugaragara ko ibikorwa bya Barafinda biterwa n’uburwayi bwo mu mutwe, aza kujyanwa mu bitaro bya Ndera muri Gashyatare 2020, asezererwa muri Nyakanga uwo mwaka.

Barafinda Sekikubo Fred uvuga ko ari umunyapolitiki yasubijwe mu Bitaro by’indwara zo mu mutwe. 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger