Amakuru ashushyeImyidagaduro

Bamwe mu bakobwa b’uburanga bazwi mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo gitegura icyo Runtown azakorera i Kigali

Abakobwa bamaze kuba ibyamamare mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, barimo  Shaddy Boo na Sandra Teta, batumiwe mu birori bibanziriza urugendo rw’umuhanzi Runtown ugiye gukorera igitaramo gikomeye i Kigali azahuriramo n’umugandekazi  Sheebah Karungi ndetse n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda no muri Uganda .

Guhera muri mata 2017 nibwo hasakaye inkuru y’igitaramo cyiswe ‘The Runtown Experience Kigali’ , ni igitaramo giteganijwe kuwa 23 Nzeri 2017 muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera. Mbere y’uko iki gitaramo kiba kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nzeri 2017 hateguwe ikizanziriza igitaramo nyirizina.

Urugendo rwa Runtown rugiye kubimburirwa n’urw’umujyanama we witwa Sam Desalu ugomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kane, saa moya n’igice z’umugoroba, yaje aturutse mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mujyanama wa Runtown agiye kuza i Kigali mu gitaramo gitegura icya Runtown kizabera ahitwa Platnum Club  Beirut i Kibagabaga, muri icyi gitaramo giteganijwe kuwa 08 Nzeri 2017 , nibwo hazasobanurwa umwihariko w’urugendo rwa Runtown i Kigali ndetse n’aho imyiteguro y’igitaramo cye nyirizina igeze.

Hateguwe ibirori bibanziriza igitaramo cya Runtown

Ibi birori bya mbere bizasusurutswa na Dj Toxxyk, byanatumiwemo abakobwa bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda mu by’imyidagaduro ndetse bakaba bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, nka Shaddy Boo ugezweho mu mvugo ’odeur ya ocean’ na Sandra Teta wamenyekanye mu gutegura ibitaramo bitandukanye.

Mu gihe gishize ubwo TERADIG NEWS yaganiraga na Moses Kibalama uri mu bahagarariye iFactory Africa igiye kuzana Runtown i Kigali, yavuze ko hari ikintu kidasanzwe bashaka gukora mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse bakaba bazagisobanura mu minsi ir’imbere.

Mu rugendo Runtown azagirira i Kigali, biteganijwe ko azahava ahafatiye amashusho y’indirimbo yitwa Weekend yakoranye na Sheebah Karungi.

Iki gitaramo cyiswe #KigaliRuntownExperience, uyu muhanzi azahuriramo n’umugandekazi Sheebah Karungi, Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5  na Eth & Babanla. N’abahanzi bo mu Rwanda nk’Itsinda rya Active , Charly&Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kizabera muri Parikingi ya Stade amahoro i Remera aho ahagana saa cyenda z’amanywa abantu bazaba bemerewe kwinjira muriki gitaramo kizarangira mu masaha ya saa tanu z’ijoro hatabayeho impinduka.

Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza.

Shaddy Boo amaze iminsi akomozwaho kubera imvugo “odeur ya ocean”
Image result for sandra teta 2017
Sandra Teta nawe azaba ahari

Kanda hano usome indi nkuru ijyanye n’igitaramo cya Runtown i kigali 

WEEKEND, INDIRIMBO SHEEBAH YAHURIYEMO NA RUNTOWN

Yanditswe na Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger