Amakuru ashushye

Bamwe bavuga ko nibahagarika kwerekana amashusho y’urukozasoni bazatakaza akazi kabo ko kwerekana imyenda y’imbere

Ibi  ni ibivugwa na bamwe mu banyamideli bavuga ko batemeranya n’itangazo rya MINISPOC riherutse gusohoka ribuza uwari we wese gushyira hanze  amashusho agaragaza ibice by’ibanga by’umubiri mu cyo bise amashusho y’urukozasoni.

Taliki ya 27 Mata 2018 nibwo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne yamenyesheje Abanyarwanda bose ko amashusho y’urukozasoni n’andi yerekana ibice by’ibanga by’umubiri anyuzwa muri filime, indirimbo, imbuga nkoranyambaga, itangazamakuru cyangwa ubundi buryo bwose anyuranyije n’umuco nyarwanda bityo ko abujijwe. Muri iri tangazo kandi yanaburiye abantu ababwira ko gucuruza cyangwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi Minisitiri akaba yarabitangaje binyuze mu itangazo yashyize hanze.

Nyuma y’uko iri tangazo rigiriye hanze rero, hari abari kuvuga ko bikwiye abandi bakavuga ko bizababangamira bikaba byabaviramo no gutakaza akazi bari bafite , abavuga ibi ni aberekana imideli bavuga ko igihe bahagarika ayo mashusho byatuma bibabangamira mu kwerekana imyenda y’imbere bityo amakompanyi yabahaye akazi akaba yabirukana.

Bamwe mu bamurika imideli rero bavuga ko itangazo rya Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) rishobora kubabangamira mu mwuga wabo nyamara bo ngo bifotoza amafoto atandukanye abagaragaza ibice by’umubiri ariko intego yabo ya mbere ari iyo gufasha abantu kumenya imideli no kureba imyenda iba igezweho mu rwego rwo kuyamamaza bakavuga ko intego yabo Atari iyo kwiyambika ubusa .

Umwe mubamurikamideri utifuje gutangazwa amazina waganiriye na Teradignews.rw yavuze ko aramutse abujijwe gufata no gutangaza amafoto amugaragaza uko ateye bishobora gutuma atakaza amasezerano yo kumurika imyenda y’imbere aherutse gusinyana na Kompanyi y’Iburayi kandi nyamara byamuheshaga amafaranga amutunga.

Yagize ati “Njye namaze gusinya amasezerano yo kwamamaza imideri y’imbere y’abagore no kwamamaza ibirungo n’amavuta byo kwisiga. Abampaye akazi bambwiye ko nzajya namamaza iyo myenda nifashishije imbuga nkoranyambaga nkoresha nka Instagram n’izindi, hanyuma nabo bagakoresha amafoto yanjye ku mbuga nkoranyambaga zabo […..] Ubwo rero urumva ko ririya tangazo ryashyizweho rishobora kuzabangamira akazi nari kujya nkora kuko ritanyemerera gukomeza kwamamaza iyo myenda n’ubundi isa n’aho igaragaza bimwe mu bice by’umubiri wanjye.”

Uyu munyamideli asa nuje yunga mury’umuhanzikazi Oda Paccy nawe uherutse kuvuga ko ubundi hari abagomba gutekerezwaho ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa by’iri tangazo, aha yavugaga ko umuhanzi aba atandukanye n’umuntu usanzwe bityo ko aba agomba kwambaara imyenda ikurura abantu ngo barebe ibihangano bye.

Oda Paccy yagiraga ati :”Wenda ntabwo nabonye itangazo ngo ndisome neza menye abo itangazo rireba neza n’uburyo bigomba kubahirizwa kuko njye numva umuhanzi hari uburyo agomba kwambaramo bitandukanye n’umuntu usanzwe[…….] aba agomba kwambara ibintu bikurura abantu ku buryo birabakurura bakareba amashusho ye. uretse ko nanone kwambara ubusa buri buri ntabwo ari byo gusa aba akwiye kwambara imyenda itagaragaza neza imyanya y’ibanga. numva hagomba kubaho ikinagiro bagasobanurira neza iby’iri tangazo bagaragaza neza ibyemewe n’ibitemewe.”

Minisitiri w’umuco na Siporo abajijwe abarebwa n’iri tangazo dore ko abenshi bumvaga ko rireba abahanzi bakora amashusho y’indirimbo gusa , yavuze ko iri tangazo rireba umuntu wese n’ahantu ahariho hose ashyize ayo mashusho haba mu ndirimbo, itangazamakuru, mu bucuruzi, Instagram, Facebook n’ahandi.

Minisiteri y’umuco na Siporo yashyize hanze iri tangazo nyuma y’uko n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco yari imaze iminsi itangaje ko batangiye gufatira ingamba abantu basakaza amashuhso y’urukozasoni. Si mu Rwanda gusa ariko bakomeje kwinubira iby’aya mashusho kuko no mu gihugu cya Tanzaniya Polisi ikorera muri iki gihugu iherutse guta muri yombi umuhanzi Diamond kubera amashusho y’urukozasoni yari yatangaje ndetse Diamond nyuma yo kurekurwa agahita ayavanaho ari nako asaba imbabazi abamukurikira.

Itangazo rikomeje kuvugisha abantu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger