AmakuruPolitiki

Bamporiki Edouard yitabye urukiko ariko ataha ataburanye-Inkuru irambuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yageze imbere y’Urukiko ngo aburanishwe ku byaha ashinjwa.

Bamporiki Edouard ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwaka indonke, ubwo yageraga imbere y’abacamanza yavuze ko atiteguye kuburana.

Yageze imbere y’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yambaye isuti n’ipantaro by’umukara ndetse n’ishati y’ibara ry’umweru bigatagaza ko yaje avuye mu rugo.

Uyu munyapolitiki wakunze kugaragara cyane mu bijyanye n’umuco, yageze imbere y’Abacamanza, agaragaza kububaha cyane, akanyuzamo agahuza amaboko agaragaza uguca bugufi.

Saa mbiri n’igice zuzuye zo muri iki gitondo, Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, nk’uko bisanzwe ibaza uregwa niba yiteguye kuburana, Bamporiki wari ku meza ahagararaho uregwa n’abamwunganira ari wenyine, avuga ko atiteguye kuko adafite umwunganizi mu mategeko.

Hon Bamporiki yavuze ko impamvu Umunyamategeko we atagaragaye mu rukiko ari uko Abanyamategeko uyu munsi bafite amatora.

Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda yemerera ukurikiranyweho icyaha kuburana yunganiwe mu gihe abyifuza ndetse ko adashobora kuburana atunganiwe mu gihe agaragaza ko yagize ubwo bushake bwo kugira umwunganizi ntaboneke atari ku bushake bwe.

Inteko y’Ubushinjacyaha ibajijwe icyo ivuga kuri izi nzitizi z’uregwa, yavuze ko kuba uregwa yaburana yunganiwe ari uburenganzira yemererwa n’amategeko bityo ko kuba atari kumwe n’Umunyamategeko we, ari inzitizi zifite ishingiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kumva impande zombi, rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 21 Nzeri 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger