AmakuruPolitiki

Bamporiki Edouard uherutse gushyikirizwa ubushinjacyaha agiye gutangira kwitaba urukiko

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB)/bushikirije dosiye ye ubushinjacyaha, Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, agiye gutangira kwitaba urukiko aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Bamporiki yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi ndetse ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.

Nyuma yo gutunganya dosiye, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwayishyikirije Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira iyo dosiye, ko yanaregewe urukiko.

Ati “Twayakiriye tariki ya 8 Nyakanga 2022, tuyiregera Urukiko ku wa 24 Kanama 2022. Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.”

Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

Ati”Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Umwe mu bahise basubiza kuri ubwo butumwa witwa Yumva Jean Paul, yagize ati “Imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame yahise akomoza ku butumwa bwa Yumva, ko ibyo avuga byumvikana ariko Bamporiki amaze gusaba imbabazi inshuro nyinshi.

Ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger