Imikino

Ba bakobwa baherekezaga abakinnyi bagiye gushikirizwa ibikombe bahagaritswe, iyi gahunda yahereye i Burayi

Hakunze kugaragara abakobwa bafite uburanga baherekeza abakinnyi bagiye gushikirizwa igikombe , ibi byageraga mu magare bikaba agahebuzo none ubu byatangiye guhagarikwa mu mikino imwe n’ imwe.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo abayobozi b’isiganwa ry’imodoka nto rya Formula 1 batangaje ko batazongera gukoresha abakobwa biyerekana, bakanaherekeza abakinnyi mu gutanga ibihembo mu isiganwa,  ibi bibaye nyuma y’uko bamwe binubiye ibi, bavuga ko habamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Izi mpinduka zikaba zigomba kuba mu isiganwa ribanziriza andi, tariki ya 25 Werurwe i Melbourne muri Australian Grand Prix.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Formula One; Sean Bratches yatangaje ko bari bamaze igihe biga uburyo bwo kunoza imikorere yabo, bakaba barasanze bikwiye kurekeraho gukoresha aba bakobwa akenshi babaga bambaye imyambaro yerekana umuterankunga bari gukorana, bakanaherekeza abakinnyi kugeza aho bahemberwa.

Melinda Messenger, Chantel George na Eleanor Hinton, bamwe mu bahoze biyereka muri Formula One, batangaje ko icyemezo cyafashwe kitari ngombwa kuko akazi kabo nta kibazo bigeze bakagiriramo ndetse bari bafashwe neza, ko ahubwo hari hakwiye kwigwa uburyo haba uburinganire, bagashyiramo n’igitsina gabo.

Ngo ibi ni uguha igitsina gore agaciro gake

Ibi bishobora kugera no mu mukino w’ umupira w’amaguru ndetse no mu isiganwa ry’amagare n’ubwo ikipe  ya Crystal Palace yo mu Bwongereza, yatangaje ko yo izakomeza gukoresha abakobwa basusurutsa abaje kureba imikino yakiriye, aba bazwi nka “Crystals”, bivugwa ko mu yindi mikino nk’amagare, iteramakofi, isiganwa rya moto, umupira w’amaguru, NFL, NBA n’iyindi, bashobora gutera ikirenge mu cya Formula 1.

Mu mukino w’amagare naho aba bakobwa barifashishwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger