AmakuruImikino

Avugwa mu mupira w’amaguru i Burayi: Southgate, Pochettino, Mourinho, Neres, Klopp, Willian, Guardiola

I Burayi mu mupira w’amaguru dore ko uwaho ari wo wigaruriye abantu benshi ku Isi, haravugwa amakuru menshi cyane cyane yibanda ku guhindura amakipe haba mu batoza ndetse no mu bakinnyi yewe hakavugwa n’abagomba kwirukanwa bitewe n’umusaruro mubi, muri ayo menshi avugwa twabahitiyemo ay’ingenzi agezweho kuri iki cyumweru.

Amakuru dukesha The Daily Star Sunday avuga ko Tottenham ivuga ko umutoza Gareth Southgate utoza ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ari we ushobora gusimbura Mauricio Pochettino.

Abakinnyi ba Tottenham batangiye kwemeza ko umutoza Pochettino azayivamo vuba aha, mu gihe bivugwa ko Manchester United ari yo kipe yifuza kwerekezamo, ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Sun on Sunday.

Sunday Times yanditse ko Jose Mourinho wahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United ari kwitegura gusubira muri Real Madrid, mu gihe Perezida w’iyi kipe Florentino Perez ashaka ko uyu Munya-portugali asimbura Zinedine Zidane ukomeje gusabirwa n’abafana kwirukanwa azira umusaruro mubi.

Liverpool irashaka kugura rutahizamu David Neres w’imyaka 22 ukomoka muri Brazil kuri ubu ukinira Ajax. Byatangajwe na Calciomercato.

Liverpool ifite ubwoba ko umutoza Jurgen Klopp ashobora kwemera akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’Ubudage igihe amasezerano ya Joachim Low azaba arangiye nkuko Sunday Mirror yabyanditse.

Sunday Express yanditse ko West Ham biteganyijwe ko ishyira ku giciro cya miliyoni 100 z’amapawundi ku mukinnyi wo hagati w’Ubwongereza Declan Rice, kugira ngo Manchester United yivane mu gushakisha uyu mukinnyi w’imyaka 20.

Mundo Deportivo yatangaje ko Barcelone ikinamo Messi uherutse kuba umukinnyi wahize abandi ku Isi ibyutsa gahunda yo gushaka kugura umukinnyi Willian w’imyaka 31 ukina ku ruhande muri Chelsea. Kontaro y’uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil izarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Sky Sports yo mu Bwongereza yanditse ko umutoza Pep Guardiola avuga ko Manchester City nta mukinnyi n’umwe izagura mu kwezi kwa mbere kuko nta mafaranga ifite.

Mu mpera y’uyu mwaka w’imikino, Manchester United izasaba miliyoni 20 z’amapawundi ku munyezamu Dean Henderson w’imyaka 22, kuri ubu ukina nk’intizanyo muri Sheffield United. (Sun on Sunday)

Ikinyamakuru Marca cyanditse ko Barcelone itishimiye uburyo umukinnyi wayo wo hagati Arturo Vidal w’imyaka 23 yasohokanye na rutahizamu Neymar wa Paris Saint-Germain ukomoka muri Brazil bakajya gusangira ubwo Neymar yari yagiye muri Espagne gukemura ikibazo cy’uduhimbazamusyi atabonye akiri muri FC Barcelone.

Keisuke Honda w’imyaka 33 wahoze ari rutahizamu w’Ubuyapani, yasabye Manchester United kumuha akazi. Honda ubu nta kazi afite kuva yava mu ikipe ya Melbourne Victory yo muri Australia ku mpeshyi y’uyu mwaka. (Metro)

Uburyo bwa videwo bwunganira abasifuzi (VAR) bukwiye gukoreshwa gusa mu gufata ibyemezo k’ukurarira “kugaragara neza”, nkuko bivugwa n’umukuru w’abasifuzi mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA – ibintu binyuranye n’ukuntu ubu buryo buri gukoreshwa muri shampiyona ya Premier League mu Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger