AmakuruImyidagaduro

Auddy Kelly yikomye umufana wamwibasiye akana mubwira kureka umuziki

Umuririmbyi Audace Munyangango [Auddy Kelly] umenyerewe mu ndirimbo zibanda ku njyana ituje, ku Cyumweru 28 Ukwakira 2018 abinyujije ku mbuga za Facebook na Instagram  yasabye abantu  bohereza ubutumwa busenyaibikorwa amaze kugeraho kurekera aho kuko ataribo bamutunze.

Auddy Kelly yifashishiye ubutumwa bw’umwe muri abo bamwohereza  bumubwira kureka umuziki agakora ibyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo (CBE) ubwo butumwa bugira buti.

“Shyira mu gaciro ntabwo uri umustar, ntanubwo ugaragara nk’umustar koresha ubumenyi wakuye muri CBE(Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Gikondo) ureke umuziki utumvikana.”

Auddy Kelly mugusibiza uyu muntu yise Karasanya n’abandi bose bameze nkawe  yabasabye kureka ubwo butumwa bwose busenya ibyo amaze kugera ho kuko batamwishyurira amashuri ndetse batazi n’uko abayeho.

” Iyo message(Ubutumwa bugufi) iri Ku foto niyo msg idakabije mukuvuga nabi gusa niyo mpisemo kubw’umutekano!!.Karasanya wayanditse n’abandi nkawe bohereza message na comment zisenya kuri buri kimwe umuntu agerageza kugeraho. ko utanyishyurira ishuri kweri uzi uko mbayeho?? ese uzi mfite izihe nzozi?? Ese kuba nkomeje kwiga Uzi impamvu yabyo??…  ndacyakomeje kwiga kandi uko mbonye umwanya nzajya nkora umuziki.”
Uyu muririmbyi yakomeje agira ati
.”Wowe n’abandi nkawe mboneyeho n’abandi bose bavuga ibiterekeye kuki mukurikira (following) kandi mudakunda iby’umuntu akora Karasanya shaka abandi bize badakora umuziki ube aribo ukurkira( following) njye ubivanga undeke kuki musenya umuntu buri munsi???.

“N’abandi nkawe ibyiza mureke ku nkurikira (unfollow) cyangwa  mumfashe  abo bakora nk’ibyawe  mbafunge kuri konti yanjye ntimuzongere kubona ibyanjye (blocke) ndi tayari ntago nd’umu star njye ndi umuturage uciriritse sinkeneye abankurikira (followers) benshi kora reka kunkurikira (unfollow) aho kumbwira nabi maze kubirambirwa kbsa.”

Auddy Kelly yasoje ubutumwa bwe avuga ko akeneye abantu bajya inama z’ubaka zifite icyerekezo
“Nkeneye abantu twubahana kandi tukajya inama mu buryo bufite icyerekezo nta mutima mubi… Mboneyeho kubashimira abumutima muzima mwe sinkababure muri byose nkeneye,  Imana ijye ibampera umugisha kdi ibandindire muri byose kuko nimwe mutuma nkomeza kwiga gukora Akazi gasanzwe ndetse n’umuziki nshishijwe bugufi kubwibyo.”

Auddy Kelly yamenyenyekanye mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, azwi no mu yitwa ’Ubyumve’, ’Sinzagutererana’ yakoranye na Jody, ’Sinkakubure’, ’Ruzakugarura’, ’Ndambutse’, ’Nkoraho Mana’ yahimbye mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana, ‘Phibi’,  ‘Umugeni’ n’izindi zitandukanye.

Ku wa 25 Mata 2017 uyu muririmbyi yigeze gutangaza ko ahagaritse ibikorwa bya muzika ku mpamvu atigeze atangaza ndetse avuga awuhagaritse kugeza igihe atazi gusa ubu yagarutse mu muziki kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa “Utazatinda”

Auddy Kelly
ifoto Auddy kelly yakoresheje yiyama abakomeje kumwoherereza ubutumwa busenya ibyo amaze kugeraho
Twitter
WhatsApp
FbMessenger